Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi abantu 17 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu.
Uyu muyobozi yafatanwe n’abandi bayobozi bo muri iki kigo yari abereye umuyobozi ndetse n’abandi bo mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB) no mu nzego z’ibanze. Aba bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku baturage.
Aba bagashwe baje biyongera ku bandi benshi bafunzwe mu minsi ishize, bifitanye isano no gukora izo nzoga zitujuje ubuziranenge.
U Rwanda rwatangije inkundura yo guca izi nzoga ruvuga ko zikomeje kuzahaza ubuzima bw’Abanyarwanda aho mu mezi arindwi ashize zishe abantu 50 abandi 100 barahuma, mu gihe ibihumbi bigera kuri 11 babaye imbata y’izo nzoga.


