Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 16 witwa Rahma Musa Tito, imushinja kwica nyina Hadija Hemedi Shaha w’imyaka 51 wari umubujije kwitabira isabukuru y’amavuko y’inshuti ye.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Pwani, Salim Morcase, avuga ko uyu mukecuru yari atuye mu cyaro cy’ahitwa Msoga, Akarere ka Chalinze, yishwe kuwa 28 Nyakanga 2026. Avuga ko polisi yabonye ko Mukecuru Hemedi yakubiswe ikintu gityaye ku mutwe, bimuviramo urupfu.
Uyu mupolisi yavuze ko uyu mukecuru yashyamiranye n’umukobwa we, amubuza kujya mu birori by’isabukuru y’inshuti ye byari byabereye hafi n’Ibitaro bya Msoga.
Akomeza asobanura ko umurambo w’uyu mukecuru wabonywe n’umufundi wari uje mu rugo rwa nyakwigendera kuwa 29 Nyakanga 2026, aje gufata sima no kwishyuza amafaranga yari yakoreye, akomanze asanga umurambo wa Hemedi uryamye hasi.
Polisi yataye muri yombi uyu mukobwa, iperereza rirakomeje mu gihe byitezwe ko azagezwa mu rukiko ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi.
Polisi mu Ntara ya Pwani yasabye ababyeyi, abayobozi mu nzego za Leta no mu madini, n’abaturage muri rusange gushyira imbaraga mu burere bw’abana, bakamenya ibibazo bafite kugira ngo hafatwe ingamba amazi atararenga inkombe.


