images

Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya: Agapfa kaburiwe ni impongo

Sangiza iyi nkuru

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Facebook, hagaragara bamwe mu rubyiruko rwo muri Kenya aburira Abanyarwanda, Abarundi batibagiwe n’Abanya-Uganda baba muri icyo gihugu, ko mu 2027 bagomba gusohoka muri icyo gihugu bitaba ibyo bakazabona ishyano.

Amwe mu mashusho yakwirakwiye ku rubuga L.C.M Media, bamwe mu rubyiruko bumvikanye baburira Abanyarwanda n’Abarundi batibagiwe n’abanya-Uganda, ko basabwe gusohoka muri Kenya mu 2027 kuko hari impungenge ko bazivanga mu matora kuko bizwi neza ko bafite indangamuntu.

Ni mu biganiro urubyiruko rusigaye ruhuriramo byitwa ” Bunge” mu Giswahili aribyo bivuze ” Inteko ishinga amategeko” maze bakaganira ku bibazo bizengereje Abanya-Kenya, cyane cyane ibibazo bya politiki.

Umwe mu rubyiruko yumvikana agira ati ” Nshaka kubwira abaturanyi bacu bo mu Rwanda no mu Burundi. Ibi ntabwo twabyibagirwa. Niba uziko uri Umunyarwanda, Umurundi n’Umunya-Uganda, uyu ni umwaka wawe wa nyuma wo kuba muri Kenya. Mu 2027 musohoke gato mu gihugu kuko muri uwo mwaka hari ibyo twebwe nk’Abanya-Kenya dushaka kwikorera. Ni tugufata uri ku murongo, ngo ugiye gutora, ahhh! Uzamenya Umunya-Kenya uwo ari we.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rubizi neza ko hari abaturage bo mu Rwanda no mu Burundi bafite indangamuntu za Kenya bahawe mu manyanga, kandi ko ” Nitukubona ku murongo ugiye gutora, uzatubwira uwo ugiye guha ijwi. Ibi bintu nibyo byatumye abantu muri Afurika y’Epfo bicwa. Ntimugerageze gukina uwo mukino. Banyarwanda muri hano muri Kenya, mubwire ayo matsinda y’amabandi abazana hano ko uyu ari umwaka wa nyuma. Mu 2027 muzinge utwangushye, musubire iwanyu.”

Yavuze ko ibi na Perezida Kagame w’ u Rwanda akwiriye kubimenya ko ” Abantu bawe twarababuriye, ntabwo ari ukubakinisha.”

Uru rubyiruko ruvuga ko ” Izo ndandamuntu mufite ni izo gutuma mucuruza ibyayi, ibigori no kugira ngo mukoreshe M-Pesa gusa.”

Abanyarwanda n’Abarundi baburiwe ko bashobora kwicwa mu gihe ibintu bishyushye cyane mu banyepolitiki n’amatsinda y’urubyiruko abegamiyeho. Hari inkundura hagati y’abashaka ko Perezida Ruto atakongera guhabwa indi manda, abazwi nka One-Term hakaba n’abamukeneye ko yakongera guhabwa indi manda, abazwi nka Two-Term.

Ni mu gihe bizwi ko hari umubare munini Abanyarwanda, Abarundi batibagiwe n’Abanya-Uganda baba muri Kenya ku mpamvu zo gushaka imibereho.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *