Ikiganiro kuri telefoni hagati ya Maj. Gen. (Rtd) Kahinda Otafiire ubu uri minisitiri w’amazi n’ibidukikije, na Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Mirjam Blaak, cyerekana ko ubutumwa Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga bumaze kuba akasamutwe ku badipolomate ba Uganda bashaka guhagarika kunengwa n’ibihugu by’i Burayi nyuma y’amatora rusange yabaye muri uyu mwaka wa 2026.
Chimpreports ivuga ko hari inyandikomvugo, idashobora kugenzura umwimerere wayo mu bwisanzure, isa nkaho igaragaza ikiganiro cyabaye hagati y’abayobozi bombi igihe umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yaburaga mu gihe amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano ziri guhiga abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ababashyigikiye.
Muri icyo gihe, Uganda yari ikomeje gukurikiranwa n’abadepite b’i Burayi kubera ibirego byo kudatanga ubwisanzure muri politiki, guta muri yombi binyuranyije n’amategeko ndetse no kwibasira abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora.
Nk’uko iki kiganiro cyashyizwe ahagaragara kibigaragaza, Ambasaderi Blaak yari amaze kugirana inama n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi mu gihe Kampala yashakaga kugabanya igitutu cy’Abanyaburayi no kubahumuriza ku bibazo byari muri Uganda.

Dore bimwe mu bikubiye mu kiganiro Blaak yagiranye na Otafiire
Blaak agira ati: “Turagerageza kurengera igihugu cyacu, n’amaboko, amenyo, n’inzara, ibyo dufite byose ku bijyanye n’icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi”.
Akomeza ati: “Twari kumwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.”
Ikibazo cyari gihangayikishije abadepite b’i Burayi, nk’uko bigaragara mu kiganiro, ni ukumenya aho Bobi Wine yari aherereye n’uko amerewe nyuma yo kubura nyuma y’amatora.
“Birumvikana ko ikibazo ari Bobi Wine ahanini. Ni umuntu ushakishwa?” Blaak abaza Otafiire.
Otafiire aramusubiza ati: “Ntabwo ari umuntu ushakishwa.”
Blaak ngo amera nk’uwiruhukije nyuma yo kumva icyo gisubizo.
Blaak ati: “Oya, oya. Ndabizi. Nshimishijwe no kubivuga, kuko ubu ngiye kubitangaza ku mugaragaro.”
Icyakora, yahise yerekana ibisa nk’impamvu ikomeye y’urujijo mu badepite b’i Burayi.
Ati: “Barashaka kumva icyo mbivugaho, kandi nari namaze kubivuga, ariko ndavuga nti:” Reka menye ko ari byo neza, kuko uzi ko hari tweets zimwe zavuze ibitandukanye. ”
N’ubwo Blaak atavuga neza izo tweets, aya magambo asa nkaho yerekeza kuri tweets zitavugwaho rumwe za Gen. Muhoozi Kainerugaba, wakunze gutangaza ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuri Bobi Wine byatumye amahanga arushaho guhanga amaso Uganda.
Mu minsi yakurikiye kongera gutorwa kwa Perezida Yoweri Museveni, Muhoozi yashyize ahagaragara ubutumwa butandukanye kuri X buvuga ko Bobi Wine ari “umuterabwoba”, amuha igihe ntarengwa cyo kwitanga kandi amuburira ko azafatwa nk’umuntu utubaha amategeko naramuka ananiwe kubikora.
Mu yindi post, Muhoozi yavuze ko abashinzwe umutekano bishe abantu benshi bivugwa ko bashyigikiye NUP kandi ko “ari gusenga” ngo Bobi Wine azabe ari we ukurikira.
Ingorane
Ikiganiro hagati ya Blaak na Otafiire cyerekana ko izo posts za Muhoozi zagiye zitambika umuhate w’abadipolomate ba Uganda bashakaga kwizeza abadepite bo mu Burayi ko Bobi Wine adashakishwa na leta.
Otafiire na we yemeye ko izo posts zigenda ziba ikibazo kuri dipolomasi ya Uganda.
Otafiire agira ati: “Ni tweets ziri kudutera ibibazo”, mbere yo kongeraho ati: “Ninko guha inzoga umugabo ushonje.”
Yashimangiye ko “Tweets zemeza ibyo Bobi avuga ko (ari umuntu ushakishwa).”
Aya magambo yerekana gucika intege kuri bamwe mu bayobozi bakuru kubera ingaruka z’izo posts ku isura mpuzamahanga ya Uganda mu gihe abadipolomate bahangana no kunengwa kwiyongera mu mirwa mikuru y’u Burayi.
Blaak hari aho avuga ko yashakaga kugeza ibisobanuro bya Otafiire ku badepite bo mu Burayi.
Agira ati: “Niba dushobora kubitangaza ubu, azabimenyesha abandi badepite bo mu Burayi bavuga ko ibyo ari ukuri.”
Ikiganiro kandi kigaragaza impungenge mu bayobozi ba Uganda ku bijyanye n’ijambo Bobi Wine agenda agira mu mitwe ya politiki yo mu Burayi.
Blaak agira ati: “Ntekereza ko dukora neza, hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi. Buri gihe bidutera ibibazo byinshi, kuko afite ijambo rinini mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, kandi ntabwo ari byiza.”
Otafiire arabyemera, avuga ko abayobozi ba Uganda bahoraga basabwa gusubiza ibibazo bituruka ku mpungenge zizamurwa n’u Burayi.
Agira ati: “Tugomba buri munsi guhangana n’ibi. Ni twe usanga tugomba gusubiza ibi.”
Iki kiganiro kigaragaza intambara abadipolomate ba Uganda bahoramo batanga ibisobanuro ku bibazo bya politiki mu gihugu cya Uganda, mu gihe inzego z’i Burayi zigenda zirushaho gukurikiranira hafi ihangana hagati ya guverinoma n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


