Igitaramo cy’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Busingye cyajemo birantega nyuma y’aho bitagikunze ko agikorera kuri Sitade ya Namboole nk’uko we yabyifuzaga.
Mu kiganiro na Galaxy TV Bugie yavuze ko iki gitaramo cye cya mbere kitakibereye Namboole.
Yagize ati ” Bambwiye ko Namboole bidashoboka kuko kugeza ubu yafashwe ngo yakire AFCON. Turi gushakisha ahandi hanini muri Kampala.”
Nk’uko byatangajwe na Gloria Bugie mu ntangiriro za 2025, yateganyaga gukora igitaramo cye cya mbere (maiden concert) muri uwo mwaka. Yavuze ko we n’abamuyobora bari bagiye kuganira n’abashinzwe Sitade ya Nakivubo cyangwa Namboole kugira ngo kimwe muri ibyo bibuga cyakire icyo gitaramo. Icyo gihe ntiyari yatangaje itariki nyayo icyo gitaramo kizabera.
Kugeza ku makuru aheruka kuboneka, ntiharatangazwa itariki cyangwa gahunda ntakuka y’icyo gitaramo, bityo kiri ku rwego rwo kugitegura.
Gloria Bugie ni umuririmbyi uri kuzamuka ukorera cyane muri Uganda.Yavukiye mu Rwanda, nyuma ajya kwiga no gukorera umuziki muri Uganda, ari na ho yamenyekaniye cyane.


