PXL_20260920_091832137.MP_copy_1000x562

Green Party irishimira ubwiyongere bw’abarwanashyaka bayo

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rivuga ko rishimishwa n’ubwiyongere bw’abarwanashyaka baryo, rikavuga ko ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa ingengabitekerezo n’amahame y’iri shyaka.

Byatangajwe na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, ubwo yari mu mu Karere ka Gicumbi aho iri shyaka rikomeje ibikorwa by’inama n’amahugurwa bigamije kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego zaryo ku rwego rw’Imirenge.

Habineza yavuze ko kuba abantu benshi barimo kwitabira ibikorwa by’ishyaka ari ibintu bishimisha ubuyobozi bwaryo, abihuza n’uko abantu barushaho kumenya ibyo Green Party ihagarariye.

Ati: “Kuba abantu bari kwiyongera cyane mu by’ukuri natwe byadushimishije cyane. Nk’ubu ubwo duheruka hano (muri Gicumbi) twakoranye inama n’abo mu Murenge wa Byumba na Nyankenke, abantu baje ari benshi cyane tubura n’aho tubicaza. Icyo bivuze ni uko abantu bamaze gusobanukirwa ingengabitekerezo ya Green Party.”

Yongeyeho ko muri iki gihe abarwanashyaka bakomeje kwiyongera, mu gihe mu bihe byashize hari ubwo ryashakaga abantu ntiribabone, ibyo avuga ko byerekana buryo ki abantu bamaze kumenya ishyaka ayoboye.

Ati: “Hari igihe twifuzaga abantu tukababura none basigaye baza tukabura aho tubicaza, urumva ni ibintu byiza cyane. Ni ukuvuga ngo abantu bamaze kumva Green Party icyo ari cyo, barayumva kuri radiyo, barayumva mu binyamakuru, kuri Televiziyo, baratubonye twiyamamaza mu 2017 na 2024; ibikorwa byacu barabibona kandi barabona ko turi ishyaka rifite icyerekezo rinafitiye akamaro Abanyarwanda.”

Mu Karere ka Gicumbi, Green Party imaze kugeza inzego zayo mu mirenge 12 ari yo Byumba, Nyankenke, Rukomo, Kageyo, Miyove, Rutare, Rwamiko, Mutete, Bukure, Kaniga na Bwisige.

Biteganyijwe ko imirenge 21 igize aka Karere yose izagerwamo n’inzego z’ishyaka.

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ibikorwa by’ishyaka byakomereje mu mirenge ya Kaniga na Bwisige, aho abarwanashyaka bagiranye inama ndetse bahabwa amahugurwa ku mahame n’ingengabitekerezo by’ishyaka.

Mu ngingo zaganiriweho harimo uruhare rw’abarwanashyaka mu kugaragaza isura y’ishyaka no kurimenyekanisha, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije.

Haganiriwe kandi ku mahoro n’umutekano w’abantu, nk’ibintu by’ingenzi mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere rirambye.

Green Party ivuga ko ibi bikorwa biri mu gahunda yo gukomeza kubaka no gushimangira inzego z’ishyaka kuva ku rwego rw’Umurenge, kongerera abarwanashyaka ubushobozi no guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu bikorwa byayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply