Nta Dr. Muganga, nta Witonze- Hon. Luttamaguzi yatabaje inteko

Uwahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Luttamaguzi Semakula yatabaje inteko ishinga amategeko avuga ko n’ubwo iherutse kwanga Dr. Muganga Lawrence ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera ikibazo cy’ubwenegihugu, kuba noneho Perezida Museveni yagennye Witonze Juma Kisekka kuri uwo mwanya byose ari kimwe. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook […]

Ese Massad Boulos yaguye mu mutego? Ibyo Tablet Magazine ivuga kuri dosiye ya Congo bikomeje guteza impaka

Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, amaze igihe ari umwe mu bayoboye ibiganiro bya dipolomasi bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ariko mu minsi ishize, ikinyamakuru Tablet Magazine cyasohoye inkuru ndende yatumye benshi bibaza niba inyungu z’ubucuruzi n’iz’ibikorwa bya dipolomasi zaba zarivanze. […]

Igitaramo cya Gloria Bugie cyajemo birantega

Igitaramo cy’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Busingye cyajemo birantega nyuma y’aho bitagikunze ko agikorera kuri Sitade ya Namboole nk’uko we yabyifuzaga. Mu kiganiro na Galaxy TV Bugie yavuze ko iki gitaramo cye cya mbere kitakibereye Namboole. Yagize ati ” Bambwiye ko Namboole bidashoboka kuko kugeza ubu yafashwe ngo yakire AFCON. Turi gushakisha ahandi hanini […]

RDB yamaze kwimurira ibiro byayo mu nyubako nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyimuriye ibiro byacyo mu Kiyovu, hafi amezi atatu nyuma y’aho ibiro byacyo byahoze biri i Gishushu bifunzwe by’agateganyo kugira ngo habeho imirimo yo kuvugurura. RDB yatangaje ko, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Nyakanga, serivisi zayo zose zizajya zitangirwa ku biro byayo bishya biri ku muhanda wa KN […]

Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Kagame, Jeannette Kagame na Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku bw’uburyo bwuje urugwiro yakiriwemo ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame […]

Walikale: Indege y’imizigo yari yaburiwe irengero yasanzwe yaraguye mu ishyamba

Indege itwara imizigo ya Tracep Congo Aviation, yari yaburiwe irengero kuva kuwa Gatanu ubwo yari mu rugendo hagati ya Beni mu burasirazuba bwa Congo na Teritwari ya Shabunda, yabonetse yaraguye mu ishyamba riherereye muri Walikale. Indege yari mu rugendo hagati ya Beni na Lulingu yakoze impanuka ku wa 24 Nyakanga 2026, hafi ya Kamaninge, mu […]

Martin Fayulu yashimangiye umurongo utukura we kuri Tshisekedi

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yongeye gushimangira umurongo utukura avuga ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi atagomba kurenga mu gihe igihugu cyaba gishaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kukirangwamo. Fayulu, uyobora ishyaka ECiDĂ©, yavuze ko hari amahame abiri adashobora kugibwaho impaka, ari yo kubungabunga ubusugire n’ubutaka bwa RDC ndetse […]

Kontineri 5 zipakiye drones zaba ziherutse gufatwa na AFC/M23 mu gico cyatezwe FARDC na FDNB

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo, ataremezwa n’urwego rwose rubifitiye ububasha, aravuga ko hari kontineri zigera kuri 5 zari zirimo drones z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziherutse gufatwa na AFC/M23 mu gico cyategewe muri Kivu y’Amajyepfo. Biravugwa ko ari drones zari ziturutse i Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, kandi buri kontineri yari irimo drones eshanu, imwe ifite […]

Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Mu ruzinduko rwe i Dar es Salaam yatangiye kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Ambasaderi Mahmoud Thabit Kombo. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibinyujjije kuri X yavuze ko, ibiganiro hagati y’aba bayobozi ba dipolomasi y’u Rwanda na Tanzania byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Icyo Iran ivuga kuri Amerika yahagaritse ibitero

Guverinoma ya Iran yatangaje ko yiteguye guhagarika ibitero byayo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zakomeza guhagarika ibitero by’indege imaze iminsi igaba ku butaka bwayo. Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump ahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya gisirikare byari bimaze iminsi 13, avuga ko ashaka guha amahirwe ibiganiro bya dipolomasi. Umuyobozi mukuru muri Iran […]

Amerika yahagaritse ibitero kuri Iran mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, yatangaje ko Perezida Donald Trump yahagaritse ibitero kuri Iran mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya kugira ngo ahe dipolomasi andi mahirwe. Ubwo yavuganaga na Televiziyo Fox News yo muri Amerika ku Cyumweru, Ambasaderi Mike Waltz yavuze ko perezida arimo “guha ibiganiro umwanya runaka,”. Umuvugizi w’Ingabo za […]

FARDC imaze igihe itsindwa na M23 yabonye amaraso mashya ya ‘Special Forces’

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zabonye amaraso mashya nyuma y’uko abasirikare bagize icyiciro cya mbere cy’ingabo zidasanzwe zisoje “imyitozo ihambaye” zari zimazemo amezi atandatu. Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ni bwo umuhango wo gusoza imyitozo ya bariya basirikare wabereye mu kigo cya gisirikare cya Kibomango, uyoborwa na Guverineri w’Intara […]