Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR witwa CRAP wacengeye mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Rubavu ku ruhande rw’ u Rwanda.
Iyi raporo igaragaza ko CRAP yivugira ko “ifite imitwe ikora ku nkengero z’Umujyi wa Goma ndetse ko hari n’indi yacengeye muri uyu mujyi.”
Ibi bihuzwa n’amakuru ari muri iyi raporo avuga ko FDLR-FOCA, ikorera henshi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane muri Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Walikale, uduce twegereye Umujyi wa Goma.
Raporo inagaragaza itandukaniro rikomeye ku mibare y’abarwanyi FDLR ifite. Uyu mutwe wivugira ko ufite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko ufite abarwanyi barenga 20.000.
Loni n’inzego z’ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500 barwanyi.Hari abasanga FDLR ishobora kuba ikoresha imibare minini mu kwigaragaza nk’umutwe ufite imbaraga nyinshi.
Iyi raporo ivuga ko ubu FDLR yavuyemo imitwe itatu, yanahinduye amazina ariko ikagira uko ihuza ibikorwa by’iyo mitwe yose. Ivuga ko ubu hari FDLR-FOCA yitwa “Bataillon jungle”, FDLR-RUD ikitwa “FDP-R”, naho FDLR-FPP ikitwa “FPP.” ikanakorera mu bice bitandukanye, inafite abayobozi batandukanye ariko bahujwe na FDLR-FOCA gusa ngo bose ni Abanyarwanda n’ubwo harimo n’Abanyecongo.
Igaragaza ko Pacifique Ntawuguka, uzwi nka Gen Omega Israel ari umuyobozi wa gisirikare wa FDLR-FOCA. Lt Gen Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro Rumuri, ni umuyobozi wa politiki wa FDLR. Brig Gen Emmanuel Nsengiyumva uzwi nka Faida Hakimu ayobora FDLR-RUD naho Col Dan Hategekimana uzwi nka Dan Simplice ayobora FDLR-FPP.
CRAP ya FDLR iravugwaho gucengera Umujyi wa Goma wegereye u Rwanda mu gihe u Rwanda rutahwemye gushinja uyu mutwe kuruhungabanyiriza umutekano mu bihe bitandukanye. Kigali inavuga ko uyu mutwe ufashwa n’Ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC)n’ubwo Kinshasa ibihakana.


