Uganda: Abasirikare 2 ba RDF basoje amasomo agenewe ba Ofisiye bakuru mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka

Kuri uyu wa Kane, itariki 2 Nyakanga 2026, Ofisiye babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Caleb Kamuntu na Maj J.D. Mageza Gasasira, basoje amasomo agenewe Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kimaka, Jinja, muri Uganda. Umuhango wo gutanga impamyabumenyi witabiriwe na Brig Gen JC Ngendahimana, Umuyobozi Wungirije w’ Ishuri Rikuru ry’ […]
Perezida Cyril Ramaphosa yakoreye uruzinduko rw’akazi rutunguranye muri RDC

Mu rwego rwa manda ye nk’ushinzwe kwitegura, gukumira, no guhangana n’ibyorezo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rugufi rw’akazi. Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili […]
Abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe wa FDLR bacengeye mu mujyi uhana imbibi n’ u Rwanda-Raporo

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR witwa CRAP wacengeye mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Rubavu ku ruhande rw’ u Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko CRAP yivugira ko “ifite imitwe ikora ku nkengero z’Umujyi wa Goma ndetse ko hari n’indi yacengeye muri uyu […]
Amerika na Iran byavuye ku izimaÂ

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zasoje icyiciro gishya cy’ibiganiro bya tekiniki byabereye i Doha muri Qatar ku wa Gatatu, ariko nta kimenyetso cyagaragaye cyerekana ko impande zombi zegereje umwanzuro ku bibazo bikomeye bimaze igihe bizitanya. Ibi biganiro byabaye nyuma y’iminsi yaranzwe n’ubushyamirane bwa gisirikare hagati y’Amerika na Iran bushingiye ku mutekano w’amato anyura […]
FDLR yeruriye Trump ko idakozwa ibyo kurambika intwaro

Umutwe wa FDLR watangaje ko udakozwa ibyo kurambika intwaro, ngo keretse wemerewe kujya mu biganiro bya Politiki byuzuye birimo impande zose. Ibi byatangajwe mu butumwa bivugwa ko uriya mutwe wageneye abayobozi batandukanye, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Nk’uko bigaragara muri raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano mu […]
Israel yishe umuzamu wa Palestine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Palestina (Palestine Football Association) ryatangaje ko umunyezamu Salim Khader Al-Ashqar, wari ufite imyaka 32, yishwe arashwe muri Gaza n’ingabo za Israel. Al-Ashqar yakiniraga ikipe ya Khadamat Khan Younis, imwe mu makipe ya kera kandi azwi cyane mu Ntara ya Gaza. Ibinyamakuru birimo Al Jazeera byatangaje ko uyu munyezamu yari amaze amezi […]
Banze ko ashyingura umugore we atarasoza gutanga inkwano

Ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ku irimbi rya Mpanda mu Ntara ya Bujumbura habereye impaka zikomeye hagati y’imiryango ibiri nyuma y’urupfu rw’umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari warashakanye n’Umurundi. Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko, igihe bari bagiye gutangira umuhango wo gushyingura, umuryango w’umugore wavuze ko adashobora gushyingurwa […]
Ndayishimiye yazamuye mu ntera ba Général de Brigade 4

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Évariste Ndayishimiye, yazamuye mu ntera abasirikare bane bari bafite ipeti rya GĂ©nĂ©ral de Brigade, abaha irya GĂ©nĂ©ral-Major. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rw’itangwa ry’amapeti risanzwe rikorwa buri mwaka ku wa 1 Nyakanga mu Gisirikare cy’u Burundi. Abazamuwe ni GĂ©nĂ©ral-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, usanzwe ari […]
AFC/M23 irateganya gushinga Leta yigenga mu burasirazuba bwa RDC: Loni

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko umutwe wa AFC/M23 ugifite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu bice ugenzura, bwiswe ‘RĂ©publique fĂ©dĂ©rale du Congo’. Iyi raporo yashyikirijwe Akanama k’Umutekano ka Loni, ivuga ko AFC/M23 ikomeje gukurikirana intego za politiki, iza gisirikare n’iz’ubukungu zirimo kwagura ibice igenzura, […]
Mozambique: Perezida Chapo yasuye Cabo Delgado asaba ibyihebe kujya ku meza y’ibiganiro

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, arasoza urugendo rwe mu Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Nyakanga, mu gihe ibitero by’aba-jihadistes bikomeje kwimura abaturage. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira utangaza ko abantu barenga 26.000 bamaze guta ingo zabo kuva mu ntangiriro za Gicurasi. Nyuma y’uruzinduko rwa mbere muri iyo ntara mu […]
Twafashe ibikoresho byinshi birimo za drone: Col Rugabo wa TwirwanehoÂ

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, watangaje ko wafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, birimo na za drone. Ni nyuma y’uko M23 ku wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga yigaruriye uduce twa Mikenke na Bilalomboli itwirukanyemo izo ngabo. Rugabo mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]
Ikipe za Afurika zatahanye miliyari mu gikombe cy’Isi

Mu gihe urugendo rwazo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 rwarangiriye muri kimwe cya cumi na Gatandatu, ibihugu bine byo muri Afurika birimo SĂ©nĂ©gal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Afurika y’Epfo na CĂ´te d’Ivoire byatahanye amafaranga menshi azafasha guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu byabyo. Nubwo byasezerewe, buri gihugu muri ibyo bine cyemerewe guhabwa amafaranga […]
Kyiv: Igitero simusiga cy’u Burusiya cyahitanye nibura 13 abandi 80 barakomereka

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, bukoresheje ‘drone’ na misile, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, gihitana nibura abantu 13, abagera kuri 80 barakomereka nk’uko byatangajwe n’abategetsi. Mu bice bitandukanye by’umujyi, abaturage babaye bimuwe nyuma y’uko ibisasu byangije inyubako nyinshi. Byabaye nyuma y’amasaha macye gusa Perezida wa Ukraine, Volodymyr […]