Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Évariste Ndayishimiye, yazamuye mu ntera abasirikare bane bari bafite ipeti rya Général de Brigade, abaha irya Général-Major.
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rw’itangwa ry’amapeti risanzwe rikorwa buri mwaka ku wa 1 Nyakanga mu Gisirikare cy’u Burundi.
Abazamuwe ni Général-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, usanzwe ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka; Général-Major Venant Bibonimana uzwi nka Gatovyi, uyobora Ingabo zirwanira mu mazi ; Général-Major Hermalas Ndabashinze, uyobora Ingabo zirwanira mu kirere na Général-Major Grégoire Ndorarigonya, usanzwe ari Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe Ingabo.
Muri aba basirikare bane, Élie Ndizigiye na Venant Bibonimana bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa CNDD-FDD mbere yo kwinjizwa mu Gisirikare cy’u Burundi nyuma y’amasezerano y’amahoro.
Hermalas Ndabashinze na Grégoire Ndorarigonya bo bahoze mu cyahoze ari Igisirikare cy’u Burundi (ex-FAB).
Itangwa ry’amapeti mu Gisirikare cy’u Burundi risanzwe rikorwa buri mwaka ku wa 1 Nyakanga, umunsi uhurirana no kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’iki gihugu.
Usibye bariya basirikare, Ndayishimiye yanazamuye mu ntera abandi basirikare barenga 300, barimo ba Ofisiye bakuru, abato n’abasirikare bo mu cyiciro cy’abato.


