Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zasoje icyiciro gishya cy’ibiganiro bya tekiniki byabereye i Doha muri Qatar ku wa Gatatu, ariko nta kimenyetso cyagaragaye cyerekana ko impande zombi zegereje umwanzuro ku bibazo bikomeye bimaze igihe bizitanya.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’iminsi yaranzwe n’ubushyamirane bwa gisirikare hagati y’Amerika na Iran bushingiye ku mutekano w’amato anyura mu muhora wa Hormuz.
Emiri wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye intumwa z’Amerika zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner, ashimangira ko Qatar, ifatanyije na Pakistan, ikomeje guhuza impande zombi mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku ruhande rwa Iran, ibiganiro byayobowe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Kazem Gharibabadi.
Nk’uko Gharibabadi yabitangaje, habaye inama ebyiri: Inama ya mbere yibanze ku byo Iran yise kutubahiriza amasezerano ku ruhande rwa Amerika, maze hemeranywa gushyiraho uburyo bwo gukomeza ibiganiro no gukemura amakimbirane. Inama ya kabiri yagarutse ku buryo Iran izabona miliyari 6 z’amadolari y’Amerika zari zarafatiriwe. Impande zombi zemeranyije ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kugura ibicuruzwa Iran ikeneye.
Nubwo nta ruhande rwatangaje ko habaye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byose biri hagati yabo, Qatar yavuze ko habaye iterambere ryiza kandi ko ibiganiro bizakomeza.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yahakanye amakuru yavugaga ko Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA) cyemerewe kugenzura ibikorwaremezo bya nikleyeri bya Fordow, Natanz na Isfahan byangijwe mu ntambara yo mu mwaka ushize.
Yavuze ko kuri ubu abagenzuzi ba IAEA bemerewe gusa kugera ku ruganda rwa nikleyeri rwa Bushehr no kuri laboratwari ya nikleyeri ya Tehran, kandi ko Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yamaze gutora itegeko ribuza ubundi bugenzuzi.
Qatar yatangaje ko impande zombi zemeye gukomeza ibiganiro, ariko inama itaha izaba nyuma y’imihango yo guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, wapfuye mu gitero cyagabwe na Amerika na Israel ku ntangiriro z’intambara iheruka.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan na we yemeje ko izakomeza gufasha mu buhuza, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’aya makimbirane.


