Mu gihe urugendo rwazo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 rwarangiriye muri kimwe cya cumi na Gatandatu, ibihugu bine byo muri Afurika birimo Sénégal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Afurika y’Epfo na Côte d’Ivoire byatahanye amafaranga menshi azafasha guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu byabyo.
Nubwo byasezerewe, buri gihugu muri ibyo bine cyemerewe guhabwa amafaranga ari hagati ya miliyari 1.42 na miliyari 1.74 z’amafaranga y’u Rwanda, atangwa na FIFA nk’igihembo cyo kwitabira no kugera muri iki cyiciro cy’irushanwa.
Afurika y’Epfo yasezerewe ibabaje cyane nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0. Umukino wari ugiye kurangira amakipe yombi anganya, ariko Stephen Eustáquio atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 91, ahita ajyana Canada muri kimwe cya munani.
RDC na yo yatangiye neza itsinda u Bwongereza hakiri kare ku gitego cya Brian Cipenga cyo ku munota wa 7. Ariko kapiteni w’u Bwongereza Harry Kane yaje kwishyura ku munota wa 75, mbere yo gutsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 86, bituma RDC isezererwa itsinzwe ibitego 2-1.
Ku ruhande rwa Sénégal, yari yihagazeho neza imbere y’u Bubiligi, iyoboye umukino ibitego 2-0 byatsinzwe na Habib Diarra na Ismaïla Sarr. Icyakora, u Bubiligi bwagarutse mu mukino, Romelu Lukaku atsinda ku munota wa 86, Youri Tielemans yishyura ku wa 89, umukino ujya mu minota y’inyongera. Muri iyo minota, Tielemans yatsinze penaliti ku munota wa 120, u Bubiligi butsinda 3-2.
Côte d’Ivoire na yo yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Norvège ibitego 2-1. Antonio Nusa yafunguye amazamu ku ruhande rwa Norvège, Amad Diallo aza kwishyura ku munota wa 74. Icyakora, ku munota wa 86, Erling Haaland yatsinze igitego cy’intsinzi, asezerera Les Éléphants.
FIFA yageneye buri gihugu cyageze muri kimwe cya cumi na Gatandatu amafaranga angana na miliyari 1.42 Frw nk’igihembo cy’ibyavuye mu marushanwa.
Byongeye kandi, buri gihugu cyose cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi cyahawe inkunga yo kwitegura irushanwa ingana na miliyoni 323 Frw.
Iyo ayo mafaranga yose ateranyijwe, buri gihugu muri ibi bine kizatahana hafi miliyari 1.74 Frw.
Aya mafaranga biteganyijwe ko azafasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri ibyo bihugu gukomeza guteza imbere impano z’abakinnyi, gutegura amakipe y’igihugu no kwitegura andi marushanwa akomeye, harimo n’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027).
Nubwo Sénégal, RDC, Afurika y’Epfo na Côte d’Ivoire zasezerewe, andi makipe ahagarariye Afurika aracyakomeje urugendo rwayo. Maroc yamaze kugera muri kimwe cya munani nyuma yo gusezerera u Buholandi, mu gihe Algérie, Ghana na Misiri na byo bikomeje guhatanira kugera muri icyo cyiciro.


