1782990424731

Banze ko ashyingura umugore we atarasoza gutanga inkwano

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ku irimbi rya Mpanda mu Ntara ya Bujumbura habereye impaka zikomeye hagati y’imiryango ibiri nyuma y’urupfu rw’umugore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari warashakanye n’Umurundi.

Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko, igihe bari bagiye gutangira umuhango wo gushyingura, umuryango w’umugore wavuze ko adashobora gushyingurwa mbere y’uko umugabo we cyangwa umuryango we babanza kwishyura inkwano bavuga ko zari zitaratangwa.

Umwe mu bagize umuryango yavuze ko impaka zamaze igihe kinini, ndetse bamwe bamaze gutaha ariko kutumvikana birakomeza.

Yagize ati: “Byafashe igihe kinini cyane. Hari n’ubwo abo mu muryango w’umugore bagerageje gufata umugabo we kugira ngo atagenda, ariko abantu bari aho baramukingira aratoroka.”

Ubushyamirane bwaje gukomera kugeza ubwo abasirikare bari hafi y’aho bahageze bakumvikanisha impande zombi. Nyuma y’ibiganiro, hafashwe umwanzuro ko umuhango wo gushyingura ukomeza, naho ikibazo cy’inkwano kikazaganirwaho nyuma mu mahoro hagati y’imiryango yombi.

Iyi nkuru yatunguye benshi mu Burundi kuko uwo muco utamenyerewe. Gusa umwe mu baturage bakomoka muri RDC yabwiye Magazine Jimbere dukesha iyi nkuru ko uwo muco ubaho mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu.

Yasobanuye ko atari umuco rusange w’Abanyekongo bose, ahubwo ukunze kugaragara cyane mu bice bimwe byo mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho hari imiryango imwe isaba ko ikibazo cy’inkwano kibanza gukemurwa mbere yo gushyingura umugore wapfuye igihe zari zitararangira kwishyurwa.

Nubwo bimeze bityo, impuguke mu muco zigaragaza ko imigenzo ijyanye n’inkwano itandukana cyane bitewe n’ubwoko, akarere n’imiryango, bityo ibyo bikorwa ntibihagararire umuco w’igihugu cyose cya RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply