HL_VENSXcAAtShf

Mozambique: Perezida Chapo yasuye Cabo Delgado asaba ibyihebe kujya ku meza y’ibiganiro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, arasoza urugendo rwe mu Ntara ya Cabo Delgado kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Nyakanga, mu gihe ibitero by’aba-jihadistes bikomeje kwimura abaturage. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira utangaza ko abantu barenga 26.000 bamaze guta ingo zabo kuva mu ntangiriro za Gicurasi.

HL UuroWcAAW3Og

Nyuma y’uruzinduko rwa mbere muri iyo ntara mu 2025 rwibanze ku gusura ingabo z’igihugu, umukuru w’igihugu cya Mozambique kuri iyi nshuro yahuye n’abaturage baho, bumva baratereranywe mu gihe cy’iterabwoba. Aganira n’imbaga y’abaturage bamaze imyaka myinshi bumva baratereranywe na Maputo muri aka gace kari kure kazahajwe n’inyeshyamba z’aba-jihadistes, Daniel Chapo yasezeranyije ko iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bya Cabo Delgado ari ikintu cy’ingenzi kuri guverinoma ye. Mu ijambo rye, Perezida wa Mozambique yanasabye inyeshyamba “kuva mu mashyamba zigatangira ibiganiro.”

HL VENhW8AA7Koy

Ni igitekerezo ariko Umushakashatsi wo muri Mozambique, João Feijó, abona ko kidashoboka, ahubwo abona ari ikinamico rya politiki nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. Yagize ati: “Ni igitekerezo gitangaje; birangora kwiyumvisha ko Abashabaab bashyira intwaro hasi bakajya mu cyumba kirimo “climatiseur” i Maputo bakaganira ku mahoro y’igihugu.” Kugira ngo bagabanye ikibazo cy’iterabwoba, João Feijó abona igisubizo ari kimwe gusa: kugera ku isaranganya ryiza ry’umutungo ukomoka ku masosiyete mpuzamahanga acukura imitungo itandukanye akorera muri iyo ntara.

Yakomeje agira ati: “Gushyikirana na Shebab ntibihagije; amasosiyete mpuzamahanga agomba na yo kugira uruhare mu biganiro. Ni ngombwa kumva ko ubu buryo bwo gucukura imitungo, butagira icyo butanga ku baturage bo muri ako gace, buteza amakimbirane……….. nka Total, Mozambique LNG, na Montepuez, batera ivangura, urugomo mu bukungu, no kwimura abaturage. Hagati aho, Leta, yakagombye guhagararira abaturage, ijya ku ruhande rw’ibi bigo mpuzamahanga. Ni byo Shebab ibyaza umusaruro rero nyuma. Kandi nibataba bo, bizaba ari umuntu utavuga rumwe na leta Venâncio Mondlane, cyangwa undi wese muri ako karere.”

Ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace, zibarirwa mu ngabo 4.000, bushobora kurangira. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko utazongera kongera gutanga amafaranga yo gukoresha ku Ngabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, ariko leta y’iki gihugu yiyemeje gushaka ayo mafaranga ku giti cyayo nubwo hatazwi ngo ni mu gihe kingana iki.

HMJytIOWkAEFCPk

HL VENjXcAAAbnJ

HL VENOW0AA49yn

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply