U Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, bukoresheje ‘drone’ na misile, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, gihitana nibura abantu 13, abagera kuri 80 barakomereka nk’uko byatangajwe n’abategetsi.
Mu bice bitandukanye by’umujyi, abaturage babaye bimuwe nyuma y’uko ibisasu byangije inyubako nyinshi.
Byabaye nyuma y’amasaha macye gusa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aburiye ko u Burusiya buri gutegura igitero “gikomeye cyane”.
Tymur Tkachenko, ukuriye ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye Kyiv, yavuze ko umubare munini w’abishwe ndetse n’abakomerekejwe n’ibi bitero ari abana.
Mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kane, yagize ati: “Umwanzi yongeye kwibasira ku bushake ahatuwe n’abaturage, kandi akomeje kwica abasivili.”
Ibitero bya drone na misile by’u Burusiya bibaye nyuma y’uko drones za Ukraine zibasiye Moscou mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Icyo gitero cya drones za Ukraine cyabaye kandi nyuma y’ibyumweru bitarenze bibiri iki gihugu kigabye igitero ku ruganda runini rutunganya peteroli mu karere ka Moscou mu gitero kinini cyane cya drones ku murwa mukuru w’u Burusiya kuva intambara yatangira mu 2022.


