Angeline

Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Madamu Angeline Ndayishimiye yahakanye amakuru akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko azambaguza abakozi bo mu biro bya Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bigatuma badakora neza inshingano zabo.

 Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibivugwa atari byo, ko ntaho ahurira n’abakozi bo muri Ntare Rushatsi.

Yagize ati: “Ibyo biro rero uko bavuga ko birimo kwivanga, n’aho ujya n’inzira si zimwe. Jye ngenda uku” (yerekana iburyo), “nabo sinzi ko bagenda kuriya” (yerekana ibumoso), “kuko tudakorera ahantu hamwe.”

Angeline yakomeje agira ati: “Hari n’abahindura amajwi bakavuga ngo ndabatera ubwoba, kandi nta na rimwe dushobora guhura. Jye ndira ingazi nkajya mu biro byanjye, n’abakozi ntiduhura. Urebye ibyo bavuga, jye birampa imbaraga, birankomeza; ntibimpungabanya.”

Ikindi mu bivugwa kenshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye, ni uko yaba yivanga mu nshingano z’Umukuru w’Igihugu, akamugira inama ku buryo bukabije cyangwa akagira uruhare mu myanzuro afata. Hari n’abavuga ko umuntu Umutambukanyi w’Umukuru w’Igihugu adashaka adashobora gushyirwa mu nshingano runaka z’ingenzi z’igihugu.

Avuga ko abavuga ibi byose ari ibinyoma, ko ababivuga baba bagamije kumuharabika gusa kuri we ngo ntibimuca intege. Ati ” “Barabivuga ariko si vyo.”

Yemeje ko icyo akora ari ukuba hafi umugabo we kugira ngo yuzuze inshingano Abarundi bamushinze.

Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye ni Umutambukanyi wa Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Yavutse ku wa 12 Mutarama 1976, avukira mu Burundi, akaba yarabaye Umutambukanyi wa Perezida kuva ku wa 18 Kamena 2020, ubwo umugabo we yarahiraga nka Perezida w’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply