1782824349996

Kwizigira wa RBA yatabaje RIB

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bya Siporo, Kwizigira Jean Claude, yatabaje asaba Urwego rw’Ubugenzacyaha guhagurukira abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru y’impuha bavuga ko umuntu runaka yapfuye.

Kwizigira abinyujije kuri Facebook yavuze ko na we hari uwamubitse anyuze kuri TikTok, asaba RIB kujya igira icyo ibikoraho.

Ati “Bibaye ngombwa ko mvuga kuko ndabona benshi mu Nshuti zanjye bahangayitse. Hari umuntu wiyita NKOTANYI Emmy kuri Tik Tok wavuze ko nitabye Imana nzize impanuka nabamenyeshaga ko ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite. Ariko Rwanda Investigation Bureau abantu nkaba bakwiriye guhanwa.”

Ni nyuma y’aho Kwizigira mu minsi ishize yari yarusimbutse akoze impanuka y’imodoka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply