Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yazamuye mu ntera umwe mu basirikare b’u Burundi bapfiriye mu gace ka Point-Zéro muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kumushimira kwitangira igihugu cye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga ni bwo u Burundi bwizihije isabukuru y’imyaka 64 bumaze bubonye ubwigenge.
Ni ibirori byaranzwe n’imyiyereko y’Ingabo z’Igihugu n’inzego zitandukanye z’umutekano, zagaragaje ubushobozi bwazo mu bikorwa bya gisirikare.
Imyiyereko y’imitwe itandukanye y’Ingabo z’Igihugu z’u Burundi (FDNB) n’iya Polisi y’u Burundi ni bimwe mu byaranze ibyo birori byabereye kuri Stade Intwari i Bujumbura.
Abasirikare bitwaje intwaro nto ni bo babanje muri iyo myiyereko, bakurikirwa n’imitwe itandukanye ya Polisi y’Igihugu.
Imyiyereko yakomeje hiyerekanywa amakamyo atwaye ibikoresho bya gisirikare n’intwaro zikoreshwa n’ingabo ndetse n’inzego z’umutekano. Hanabayeho imyiyereko ya kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Mil Mi-24, zikomoka mu Burusiya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Perezida Évariste Ndayishimiye yashimiye Ingabo z’u Burundi, by’umwihariko anazirikana abasirikare baguye ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu bashimiwe harimo Capitaine Eraste Ndayishimeze, mu gihe abandi basirikare batandatu bari kumwe na we bakomeretse bikomeye, bakajyanwa kuvurirwa mu Burundi na bo bashimiwe.
Uyu Ndayishimiye yahaye ishimwe umuryango we, anashimira abandi basirikare bagaragaje ubutwari budasanzwe ku rugamba, barimo Capitaine Paterne Arakaza, Adjudant-Major Japhet Kabura, Adjudant Fabrice Kabura, Caporal-Chef Rémy Sinzumusi n’umusirikare Bizoza Didier bose bazamuwe mu ntera.


