Ndayishimiye yahaye ishimwe umuryango w’umusirikare waguye muri -Point Zéro

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yazamuye mu ntera umwe mu basirikare b’u Burundi bapfiriye mu gace ka Point-Zéro muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kumushimira kwitangira igihugu cye. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga ni bwo u Burundi bwizihije isabukuru y’imyaka 64 bumaze bubonye ubwigenge. Ni ibirori byaranzwe n’imyiyereko y’Ingabo z’Igihugu n’inzego zitandukanye […]

U Budage: Hafashwe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abashinjacyaha b’Abadage bataye muri yombi umwenegihugu w’u Budage ufite inkomoko mu Rwanda ukekwaho kuba umufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha 25 by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu. Uyu ukekwaho icyaha wahawe izina rya Innocent S hakurikijwe amategeko agenga ubuzima bwite y’u Budage, arashinjwa gutegeka iyicwa ry’abantu […]

Perezida Ndayishimiye yongeye gushimangira ko u Burundi bukize yikoma kiliziya

Kuri uyu wa Gatatu, u Burundi bwijihije isabukuru y’imyaka 64 y’ubwigenge, ​​bwabonye ku itariki ya 1 Nyakanga 1962. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, Perezida Évariste Ndayishimage yagejeje ijambo ku gihugu mu ijambo ryamaze iminota itarenze mirongo itatu, ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cy’u Burundi (RTNB) kandi ritangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye. Igice kinini cy’ijambo rye […]

Uruhinja rwavutse rufite amaboko ane n’amaguru ane

Mu mwaka wa 2014, uruhinja rw’umuhungu rwavutse rufite amaboko ane n’amaguru ane mu ntara ya West Bengal mu Buhinde, ibintu byakuruye imbaga y’abaturage baturukaga hirya no hino baza kurureba. Bamwe mu baturage b’Abahindu babifashe nk’igitangaza, bavuga ko uwo mwana ashobora kuba afitanye isano n’ibigirwamana byabo, cyane cyane Brahma, bakunze gushushanya afite amaboko menshi. Ibyo byatumye […]

Loni yashinje Gen (Rtd) Kabarebe kugira uruhare rukomeye mu ifatwa rya Uvira 

Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, yashinje Gen (Rtd) James Kabarebe wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare rukomeye mu ihuzwa ry’igitero cya AFC/M23 cyafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ivuga ko igitero cyagabwe kuri Uvira cyari kiyobowe mu buryo butaziguye na ba Gen. Sultani Makenga na […]

Ibiganiro bya Amerika na Iran bikomeje kugorana 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zikomeje gushaka uko zakemura amakimbirane amaze igihe hagati yazo, binyuze mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar. Nubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro, haracyari ukutumvikana ku buryo ibyo biganiro bikorwa ndetse no ku ngingo z’ingenzi zigomba gukemurwa. Ku wa […]

CAF ntikozwa ibyo kongera amakipe akina Igikombe cya Afurika

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yanze umushinga wo kongera umubare w’amakipe yitabira Igikombe cya Afurika (AFCON) ukava kuri 24 ukagera kuri 28, nyuma y’aho Komite Nyobozi yayo iwutoreye ikawuhakana. Uyu mushinga wari washyigikiwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, wari ugamije ko guhera mu mikino ya AFCON yo mu 2028 hajya hitabira ibihugu 28 […]

RDC: Umunyapolitiki Fayulu arasaba Perezida Tshisekedi kwegura

Mu gihe cyo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 30 Kamena, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, yahamagariye abaturage kurwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo aboneraho gusaba Perezida Tshisekedi kwegura. Martin Fayulu yashinje akomeje ubutegetsi buriho gukoresha imitwe yitwara gisirikare n ‘”ibinyoma” mu kurwanya […]

Umubare w’ingabo impuguke za Loni zivuga ko u Rwanda rufite muri RDC

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje gukorera ku butaka bw’icyo guhugu, kandi ko umubare wazo ushobora kuba uri hagati ya 14,000 na 18,000. Mu gika cya 96 cy’iyo raporo, impuguke za Loni zivuga ko mu Ukuboza 2025, “muri Kivu y’Amajyepfo hari hagati […]

U Bushinwa burashinjwa gufasha impande zombi zihanganye mu ntambara yo muri RDC

Mu bice bimwe na bimwe by’Isi nka Ukraine, Myanmar n’u Buyapani, Guverinoma y’u Bushinwa yashinjwe gukoresha “dipolomasi y’amasura abiri.” Ngo ni amayeri yo gusezeranya ku mugaragaro amahoro, ubufatanye mu bukungu n’umutekano mu karere mu gihe bushyira igisirikare cyabwo imbere kandi bugafata ingamba zituma intambara ikomeza nko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani. Ikinyamakuru […]

USA: Urukiko rwitambitse gahunda ya Trump yo kuvanaho ubwenegihugu bw’amavuko

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko abana bavukiye muri iki gihugu bafite uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga bwo gufata ubwenegihugu bwaho, rwanga icyifuzo cya Donald Trump cyo guhagarika iyi politiki imaze imyaka 150. Mu cyemezo 6-3, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, yemeje ko abana bavukiye muri Amerika “ku babyeyi baba bahari mu […]

Gasabo: Umukobwa w’imyaka 19 akurikiranweho gukuramo inda y’amezi 7

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ukurikiranyweho kwikuramo inda y’amezi 7.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 08 Kamena 2026, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Murambi, ubwo uregwa yasangwaga mu rugo aho yakoraga akazi ko mu rugo amaze kwikuramo inda umwana akamushyira […]

Ingufu za AFC/M23 zageze ku basirikare 30,000: Raporo

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko ingufu za AFC/M23 zageze ku barwanyi bagera ku 30,000, umubare uvugwa nk’uwiyongereye cyane ugereranyije n’ibyari bizwi mu myaka yashize. Mu gika cya 65 cy’iyo raporo, impuguke za Loni zivuga ko “ingufu z’abarwanyi ba AFC/M23 zigereranywa n’abagera ku […]