46283505784_7489857738_o-bd387(1)_copy_768x581

Loni yashinje Gen (Rtd) Kabarebe kugira uruhare rukomeye mu ifatwa rya Uvira 

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, yashinje Gen (Rtd) James Kabarebe wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare rukomeye mu ihuzwa ry’igitero cya AFC/M23 cyafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyo raporo ivuga ko igitero cyagabwe kuri Uvira cyari kiyobowe mu buryo butaziguye na ba Gen. Sultani Makenga na Bernard Byamungu, abayobozi ba gisirikare ba AFC/M23.

Ariko yongeraho ko Gen (Rtd) Kabarebe “yagize uruhare rukomeye mu guhuza” icyo gikorwa cya gisirikare.

Impuguke za Loni zivuga ko mbere y’icyo gitero, amakuru zahawe n’amasoko atandukanye harimo ayo zuvuga ko aturuka muri AFC/M23 na RDF, yagaragazaga ko gufata Uvira byari byateguwe mbere.

Uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wafashwe ku wa 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yari yatangiye mu mpera z’Ugushyingo 2025.

Raporo ya Loni ivuga kandi ko ibikorwa byo gufata Uvira byari muri gahunda yo kwagura ububasha bwa AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyo raporo igaragaza ko icyo gikorwa cyabaye mu gihe uwo mutwe wari umaze kwagura ibice wagenzuraga mu burasirazuba bwa RDC.

Nyuma y’aho amakimbirane yari amaze gukomera mu burasirazuba bwa RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe ibihano, zimushinja kuba yaragize uruhare rukomeye mu bufasha u Rwanda ruha M23 no mu bikorwa byatumye uwo mutwe wagura ibice wagenzuraga muri RDC.

Amerika yavuze ko Kabarebe yari “umuntu w’ingenzi” mu bikorwa byo guhuza inkunga u Rwanda rushinjwa guha M23.

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga, yatesheje agaciro biriya bihano, ivuga ko nta shingiro bifite.

Iti: “Ibihano bya OFAC nta gisobanuro kandi nta n’ishingiro bifite. Iyaba ibihano byakemuraga amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), twari kuba twarabonye amahoro mu Karere mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.”

U Rwanda rwibukije ko atari ubwa mbere ibihano nka biriya byari bifashwe, rusaba abaturage barwo kudahangayikishwa na byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply