Rheinland-Pfalz-Deutschlands-schoenste-Burgen-Reichsburg-Cochem-2-747x470

U Budage: Hafashwe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha b’Abadage bataye muri yombi umwenegihugu w’u Budage ufite inkomoko mu Rwanda ukekwaho kuba umufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha 25 by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu.

Uyu ukekwaho icyaha wahawe izina rya Innocent S hakurikijwe amategeko agenga ubuzima bwite y’u Budage, arashinjwa gutegeka iyicwa ry’abantu 25 b’Abatutsi mu bihe bitanu bitandukanye ubwo yari yungirije Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kayove mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko ndetse rimwe, ukekwaho ibyaha aregwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi ku giti cye ateye umuntu icyuma mu gatuza nk’uko abashinjacyaha bavuga.

Ukekwaho ibyaha wafatiwe muri Leta ya Hesse rwagati mu Budage , avugwaho kuba yaranakoresheje umwanya yari afite mu gushishikariza gutsemba Abatutsi mu mujyi muri iyi komini ndetse anakoresha urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ivuga.

U Budage bwakurikiranye abantu benshi bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, yemerera inkiko kuburanisha ibyaha bikomeye mpuzamahanga hatitawe aho byakorewe.

Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 kuva muri Mata 1994 ndetse n’ubu u Rwanda rukaba rukiri muri iyo minsi 100 yo kwibuka abishwe icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply