Mu gihe cyo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 30 Kamena, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, yahamagariye abaturage kurwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo aboneraho gusaba Perezida Tshisekedi kwegura.
Martin Fayulu yashinje akomeje ubutegetsi buriho gukoresha imitwe yitwara gisirikare n ‘”ibinyoma” mu kurwanya ibyifuzo by’abaturage birwanya ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Kubera iyo mpamvu nk’uko tubikesha Kivu Morning Post, Fayulu yahamagariye abaturage ba Congo kwitabira urugendo rukomeye ku rwego rw’igihugu ku itariki ya 8 Nyakanga 2026, rwo gusaba kwegura Félix Tshisekedi, ashinja gushaka kurenga ku itegeko nshinga.
Martin Fayulu yagize ati: “Reka tuvuge oya ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kandi dusabe ko Félix Tshisekedi yegura kubera gushaka kurenga ku mategeko shingiro”.
Yashimangiye rero ko atavuga rumwe n’ivugurura iryo ari ryo ryose ry’itegeko nshinga, abona ko rinyuranyije n’inyungu z’igihugu no kubaha igihugu kigendera ku mategeko.
Ibi biravugwa mu gihe umushinga w’itegeko kuri referendumu wamaze kwemezwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba yaramaze kohereza inyandiko mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga kugirango ruyemeze.
Impaka rero zirakomeje ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga, ikaba ari ingingo ikomeje gucamo ibice imitwe ya politiki na sosiyete sivile.


