Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyanyuranyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) ku ihagarikwa by’agateganyo ry’inzoga zengerwa muri Kenya, zigacuruzwa ku isoko ry’ u Rwanda zirimo iyari ikunzwe n’abatari bake yitwa Gilbey’s.
Mu itangazo KEBS yashyize hanze kuwa 11 Kanama 2026, rijyanye n’iri hagarikwa ryakozwe na Rwanda FDA, iki kigo kivuga ko hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo no gusuzuma muri laboratwari ngo harebwe niba koko izi nzoga zahagaritswe ku isoko ry’ u Rwanda zitujuje ubuziranenge, gisanga zujuje ibisabwa hagendewe ku bipimo by’ubuziranenge byemewe (standards) byemwe haba muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruherereyemo.
KEBS ivuga ko “Turi mu biganiro na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego ngenzuzi mu karere kugira ngo harebwe icyashingiweho mu guhagarika izo nzoga zikorerwa muri Kenya.”
Mu nzoga zatumizwaga muri Kenya zahagaritswe, harimo: Kenya King Gin, Safari Gin, Avalon and Sweet Berry Potable Spirits, na Gilbey’s. Izi nzoga zikorwa n’inganda zitandukanye zo muri icyo gihugu. KEBS ikavuga ko itumva impamvu zahagaritswe mu gihe zujuje ubuziranenge, bityo zikaba zitakwangiriza ubuzima bw’uzinyoye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) kuwa 5 Kanama 2026 cyatangaje ko cyahagaritse inzoga zitumizwa mu mahanga zirimo: Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi zigera kuri 52, mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’umutekano by’Abanyarwanda.
Icyo gihe uru rwego rwaragize ruti “Rwanda FDA itegetse abatumiza ibi binyobwa mu mahanga guhita batangiza igikorwa cyo kubikusanya byose no kubikura ku isoko.”
Rwanda FDA yategetse ko abatumiza ibi binyobwa mu mahanga gusaba ababikwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda kubikusanya no kubisubiza mu bubiko bw’ababitumiza hanze.
U Rwanda rwatangije inkundura yo guca izi nzoga ruvuga ko zikomeje kuzahaza ubuzima bw’Abanyarwanda aho mu mezi arindwi ashize zishe abantu 50 abandi 100 barahuma, mu gihe ibihumbi babaye ibisenzegeri.


