BJA.jpg

Inyubako Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zahiye

Sangiza iyi nkuru

Inyubako ebyiri nini zirangirizwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura, zitwa; Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya.

BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ivuga ko abaturage batuye hafi y’aho izo nyubako ziri bavuga ko babonye ibirimi by’umuriro bidasanzwe n’umwotsi mwinshi w’umukara byazamutse mu kirere.

Abo baturage bavuga ko imodoka eshatu zitwara abashinzwe kuzimya umuriro zahageze kugira ngo zigerageze kuzimya uwo muriro, nubwo bigaragara ko ibintu byari bimaze kwangirika cyane.

Amarira, intimba, agahinda no kwikubita hasi ni byo byagaragaraga mu bacuruzi batakaje ibyabo.

Kugeza ubu, ingano y’ibyangiritse n’icyateye uwo muriro ntibiramenyekana. N’abategetsi b’u Burundi ntacyo baratangaza kuri iki kibazo.

Agace karimo izo nyubako gasanzwe karimo izindi nyubako nyinshi z’ubucuruzi zegeranye cyane, ku buryo bishoboka ko umuriro ushobora kuva mu nyubako imwe ugakwira no mu zindi.

Inyubako “Gallerie Ndayizamba” na “Le Parisien” ni zimwe mu nyubako zashinzwe nyuma y’uko isoko rikuru rya Bujumbura rihiye mu mwaka wa 2013, bigatuma abacuruzi ibihumbi basigara nta hantu bakorera. Ni yo mpamvu bamwe muri bo bimukiye muri ibyo bibanza bishya kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Muri uyu mwaka, mu Burundi hamaze gushya amasoko n’ibibanza by’ubucuruzi bitari bike, kandi impamvu yabyo kugeza ubu isa n’itari yamenyekana neza.

Mu kwezi gushize, isoko rikuru rya Ngozi ryarahiye. Mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, na none hahiye isoko ry’imbaho ryo mu Jabe, mu Mujyi wa Bujumbura. Mu kwezi kwa Gicurasi, umuriro wadutse mu masoko abiri, rimwe riri muCibitoke n’irindi i Kinama, mu Ntara ya Bujumbura, wangiza ibintu byinshi. Mu kwezi kwa Mutarama, hahiye ikindi kibanza cyacururizwagamo imbaho mu Mujyi wa Bujumbura, hafi y’isoko ahazwi nka Kwa Siyoni.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply