Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Evelyn Masika uzwi nka Evelyn Mic yirukanwe ku kazi nyuma y’iminsi mike amaze ari guterana amagambo na Sheila Gashumba, wari wamubwiye ko ashobora kumwirukanisha ku kazi.
Mu minsi ishize, Sheilah Gashumba na Evelyn Mic  batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’amagambo Evelyn yavuze kuri Sheilah n’imibanire ye.
Evelyn Mic yavuze ibintu bikomeye ku mubano wa Sheilah Gashumba na Alex Bidandi, umusore Sheilah yari ari kumwe na we. Ibyo yavuze ni byo ahanini byateje iyi mpaka.
Ibi nibyo byatumye Sheilah arakara cyane, nyuma avuga ko Evelyn ashaka kwivanga mu mubano we, ndetse aza no kuvuga ko afite ubushobozi bwo gutuma Evelyn atakaza akazi ke.
Evelyn na we yaramusubije ati” Ngaho bikore.”
Kugeza ubu NRG Radio aho Evelyn Mic yakoraga, yatangaje ko uyu mukobwa yirukanwe. Babinyujije kuri X bati ” Evelyn Mic yirukanwe.”
Uyu mukobwa ntacyo aravuga kuri uku kwirukanwa gusa abenshi barabihuza n’ihangana rimaze iminsi mike hagati ye na Sheilah Gashumba.
Uku guterana amagambo kwatangiye gute?
Mu matariki hagati ya 8-9 Kanama 2026, nibwo intambara y’amagambo no guhigana ubutwari yatangiye hagati ya Evelyn Mic na Sheila Gashumba.
Evelyn yavuze ko Sheilah Gashumba n’umukunzi we Alex bari baratandukanye. Yavuze ko yari ahagaze ku byo yavuze mbere, ati: “Ndahagararara ku byo nari navuze mbere, bari (Sheilah Gashumba na Alex) baratandukanye.” Yongeraho ko kuba baragerageje kongera gusana umubano wabo byatewe n’uko we yari yabivuzeho.
Uyu mukobwa yavuze kandi ko Alex yari yarigeze kubwira abandi cyangwa kubereka ubutumwa (screenshots) bwagaragazaga ko umubano wabo wari ufite ibibazo. Ahamya ko hari ubutumwa Sheilah yari yarandikiye Alex amusaba ko bongera kubana.
Ikindi cyarakaje Sheilah ni uko Evelyn yavuze ku mateka y’imibanire ya Sheilah n’abandi bantu, avuga ko afite ibimenyetso bishyigikira ibyo avuga.
Evelyn kandi yashinje Sheilah kumufata amajwi mu kiganiro cyabo cya telefoni atabizi, hanyuma ayo makuru akajya hanze. Evelyn yavuze ko ibyo bigaragaza “ubunyamwuga buke”.
Nyuma y’ibyo, Evelyn yabwiye Sheilah kureka kumutoteza cyangwa kumwibasira (“stop being a bully”), ari na bwo amakimbirane yarushijeho gukomera.
- Sheilah Gashumba yavuze ko afite ubushobozi bwo gutuma Evelyn Mic yirukanwa ku kazi ke muri NRG Radio Uganda, cyangwa ko ashobora kugira uruhare mu gutuma ibyo bibaho. Aya magambo yakwirakwijwe cyane ku wa 8–9 Kanama 2026.


