Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ubuziranenge (UNBS) kivuga ko cyamenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga icyemezo cyafashwe n’u Rwanda cyo guhagarika bimwe mu binyobwa bikorerwa muri Uganda, kubera ko bivugwa ko bitujuje ubuziranenge.
Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi ikora igikorwa cyo kurwanya no gukumira inzoga bivugwa ko zitujuje ibisabwa n’ubuziranenge. Muri icyo gikorwa, inganda zisaga 100 zimaze gufungwa, mu gihe abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi.
Mu binyobwa byabujijwe kwinjira mu Rwanda harimo ibikorerwa mu nganda zo muri Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cya Uganda gishinzwe ubuziranenge, UNBS, rivuga ko hari raporo ivugwa ko yatanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA), irimo urutonde rw’ibinyobwa 10 bikorerwa muri Uganda bivugwa ko bitacyemerewe kwinjira mu Rwanda.
Muri iryo tangazo, UNBS ishimangira ko ibyo binyobwa 10 byose bifite impapuro zibyemeza ko byujuje ibisabwa by’ubuziranenge.
Iryo tangazo rigira riti: “Ibyo binyobwa byose bivugwa ko bitaremewe kwinjira [mu Rwanda] byemejwe na UNBS, hakurikijwe ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge bihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).”
Ku bwa UNBS, kubuza ibyo binyobwa kwinjira mu Rwanda “byarenze ku” masezerano rusange hagati y’ibihugu bigize EAC yo kwemeranya no kubahiriza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ubuziranenge muri uwo muryango.
Nk’uko itangazo rya UNBS ribivuga, ayo mategeko ateganya ko iyo hagaragaye ikibazo kijyanye n’ubuziranenge bw’igicuruzwa kiva mu gihugu kimwe cya EAC, ikigo gishinzwe ubuziranenge mu gihugu icyo gicuruzwa cyaturutsemo kigomba kubimenyeshwa.


