Tom

Kabagambe yahishuye byinshi kuri Tom Byabagamba biganye ‘primaire’ muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ignatius R. Kabagambe usanzwe ari Umuvugizi wa Kaminuza y’ u Rwanda (UR), yahishuye ko yiganye mu ishuri rimwe mu mashuri abanza na nyakwigendera Tom Byabagamba aho bari batuye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda.

Uyu mugabo  kuri X yahishuye ko yiganye na Tom Byabagamba ku ishuri ribanza ryitwa Gashojwa riri muri Uganda ndetse ko banganya n’imyaka y’amavuko.

Mu butumwa bwe ati ” (…) Tom turangana, twariganye, mu ishuri rimwe, Gashojwa Primary School, muri Nakivale Refugees Settlement. Twaraturanye. Byabagamba wagiraga igisunzu cyihariye cyiza cyane, yatozaga intore, abahungu, abasore, n’abagabo bahamirizaga neza bigatinda.”

Yakomeje ati ” Iyo mihamirizo yari Ingendo ya nyiringoma, Ruhamya, Umwebeyo, Ikotaniro, bahamirizaga ku munsi mukuru w’impunzi 20th June, no mu bindi birori nk’ubukwe, aho bacaga imigara, bitwaje ingabo, n’amacumu, ni uko bakizihirwa impunzi tukishima, maze n’umuco ugasigasirwa.”

Kabagambe yanahishuye ko mu bwana bwabo, Tom Byabagamba bamwitaga Muhenera kandi ngo agakunda gukora siporo. Yanahishuye ko icyo gihe yamenye ko mukuru wa Byabagamba, Dr David Himbara bamwitaga Murunganwa.

Amakuru y’urupfu rwa Byabagamba yatangajwe ku wa 25 Kanama 2026 bitangajwe na mukuru we, Dr Himbara. Yari yari amaze hafi imyaka 12 afunzwe.

Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwa Tom Byabagamba, itariki n’igihe nyirizina yapfiriye n’aho umurambo we uherereye, ntabwo aratangazwa ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply