Ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ambassaderi Bazivamo Christophe, ubwo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko haberaga umuhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro, Nyakwigendera Senatyeri Mukabalisa Donatille witabye Imana, buvuga ko uyu mubyeyi yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi kandi akazisohoza neza kubera ko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwagiraga buti “Senateri Mukabalisa Donatille yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, zirimo kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano afite, agiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi, kandi zose yagiye azisohoza neza n’ubwitange bwinshi. Ibyo byaterwaga ni uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu cyimushimira ubwo bwitange.”
Depite Munyangeyo Theogene, wari uhagarariye Umutwe wa Politiki wa PL muri uyu muhango yavuze ko nyakwigendera Mukabalisa yari avuze byinshi muri iryo shyaka. Yagize ati “Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n’umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerecyezo kirambye. Adusigiye imishinga n’icyerecyezo kigari, bigamije gukomeza kwiyubaka no guteza imbere igihugu cyacu.”
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, yagarutse ku mirimo Senateri Mukabalisa Donatille yakoreye igihugu “Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n’abakugiriye ho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro….ndabashimira ko mwitabiriye iki gikorwa cyo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, nongeye kwifuriza umuryango we gukomera kandi tuwizeza ko tuzakomeza kuwuba hafi.”
Yavutse ku itariki ya 30 Nyakanga 1960. Yari afite impamyabumenyi mu Mategeko kandi yari azwi cyane mu guteza imbere imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, uburinganire, n’imiyoborere myiza.
Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu 2024, nyuma aza kugirwa Senateri kugeza igihe yitabye Imana.


