IMG-20260807-WA0022

Umutwe wa Al Shabab ukomeje kunyeganyeza inzego z’umutekano za Kenya

Sangiza iyi nkuru

Abantu nibura batandatu bakomeretse, harimo umwe wakomeretse bikabije, nyuma y’uko imodoka barimo ikandagiye igisasu cyari cyatezwe mu muhanda, mu gikorwa bikekwa ko ari icy’umutwe wa Al Shabaab mu Ntara ya Mandera.

Nk’uko amakuru y’ibanze abigaragaza, iyi mpanuka yabaye ku wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafi y’Umudugudu wa Odole mu Karere ka Elwak.
Aba bantu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser mu muhanda ukoreshwa cyane wa Mandera–Elwak ubwo icyo gisasu cyaturikaga.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Elwak kugira ngo bavurwe. Abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi batangaje ko umwe muri bo yari akirembye cyane kugeza ku mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Polisi yatangiye iperereza kuri iyi mpanuka ariko ntiyari yemeza ku mugaragaro ababigizemo uruhare nk’uko inkuru dukesha kenyans.co.ke ivuga.

Al Shabaab yongereye ibitero ku mupaka wa Kenya na Somalia, ikora nibura ibitero 25 byambukiranya imipaka mu turere twa Mandera, Garissa, Wajir na Lamu muri uyu mwaka.

Abasesenguzi mu by’umutekano bahuje ukwiyongera kw’ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje byo kugaba ibitero ku mutwe wa Al Shabab mu Ntara ya Jubaland muri Somalia, bikekwa ko byasunikiye bamwe mu barwanyi muri Kenya.

Icyumweru kimwe mbere yaho, ku itariki ya 28 Nyakanga, abapolisi batanu ba Kenya barishwe nyuma y’uko inyeshyamba za Al Shabaab zigabye igitero ku itsinda ry’abapolisi bashinzwe ibikorwa bidasanzwe (Special Operations Group) bari ku irondo hafi y’urugomero rwa Wantey mu Karere ka Mandera.

Itsinda ry’ubufasha bwari bwoherejwe gutabara nyuma y’icyo gitero naryo ryakandagiye ikindi gisasu cyasenye imodoka yaryo y’umutamenwa.

Muri Garissa, inyeshyamba zishe abasirikare bane ba Kenya Defense Forces (KDF) mu gitero cy’igisasu gihishe mbere y’uko abapolisi batandatu ba Polisi y’Igihugu bapfira mu gico cyakurikiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply