Abagenzi n’abatwara abantu n’ibintu barataka kuzengerezwa n’abashinzwe umutekano b’u Burundi ku mupaka wa Kobero uhuza icyo gihugu na Tanzania ariko bikajya irudubi iyo bimenyekanye umugenzi agiye mu cyerekezo cyo mu Rwanda.
Ibinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko ku mupaka wa Kobero bahagera mu cyuka cy’ubwoba, bakavuga ko basakwa bikabije ndetse ko hari imigirire batatinye kuvuga ko yahuzwa na ruswa.
Abashoferi bavuga ko bacunaguzwa babazwa Kane na Gatanu, babazwa inkomoko y’abagenzi batwaye, abo aribo n’aho berekeje. Ibintu bavuga ko bibicira akazi kandi bikaba bibaganisha kuzinukwa kongera gukoresha uyu mupaka.
Umwe muri bo ati” Turemera ko inzego z’umutekano zikora akazi kazo gusa barakabya bigadutera impungenge.”
Uretse ibi, bavuga ko ku bajya mu Rwanda ari agahomamunwa. Umwe ati ” Iyo noneho bigaragaye ko ukomereje mu Rwanda uvuye mu Burundi wanyuze Kobero, uba ugomba kwishyura Frw ibihumbi 100,000 y’Amarundi kugira ngo bakureke ukomeze. Iyo utatanze uracunaguzwa gusa iyo ugarutse uvuye mu Rwanda nta Frw bagusaba.”
Undi mushoferi ati” Iyo utayatanze uba ufite ibyago byo gufungwa. Turi gukorera mu bwoba no mu gihombo.”
Bavuga ko impungenge zihari ahanini zituruka ku bwoba bw’inzego z’umutekano zo mu Burundi ziba zikanga ko abagenzi bajya mu Rwanda bashobora kuba bajya muri M23 na RED -Tabara, imitwe yitwaje intwaro irebana ay’ingwe na Gitega.
Barasaba ko bakorera akazi kabo mu kubahiriza amategeko ariko nanone ntibashyirweho iterabwoba na ruswa.
Kugeza ubu inzego zinyuranye bireba ntacyo ziratangaza kubyo zishinjwa n’abagenzi ndetse n’abashoferi.


