U Rwanda ruri mu nkundura yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zoretse ubuzima bw’abaturage batari bake, abandi bakahasiga ubuzima. Ni icyemezo gikomeje gushimwa ahanini n’abaturage.Mu gihe ikigambiriwe ari uguca ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hakumirwe ingaruka byagira ku baturage, hongere hatekerezwe uko abaturage barindwa bamwe muri ba Rusahurira mu nduru bakora amarangi, buzuza imifuka yabo mu gihe ababahaye amafaranga ngo babahaye ibicuruzwa babapfunyikiye ikibiribiri babaha amarangi ashobora kubangiririza ubuzima no kubateza ibihombo.
Amakuru ahari ni uko bishoboka ko ku masoko yo mu Rwanda, ahenshi ingano y’amarangi yemewe, yujuje ipimo by’ubuziranenge ishobora kuba iyingayingana n’iy’amarangi atujuje ubuziranenge. Dore nyirabayazana:
Inganda zo mu gikari zikora kurusha izo kuri kompani
Mu rwego rwo gukusanya amafaranga menshi hatitawe ku ngaruka biri bugire ku baguzi, hari abakora amarangi yo gusiga ahantu hatandukanye baba bafite ibiro bifite aderesi izwi, ariko bakanagira n’ahandi hantu haba mu bikari by’amazu cyangwa se ahandi hazwi nabo ubwabo naho hakorerwa amarangi ariko hatazwi na bose, ari hakorerwa amarangi mu ibanga rikomeye.
Uwaduhaye amakuru avuga ko aho kuri aderesi y’uruganda izwi, haba mu by’ukuri hameze nko mu bubiko cyangwa ahacururizwa kuko nta marangi menshi ahatunganyirizwa (haba ari maonyesho). Hatunganyirizwa amarangi make, akozwe neza, meza yujuje ubuziranenge ndetse afite n’ibyangombwa nkenerwa byose ku buryo ukora ubugenzuzi nta kibazo yabona.
Mu nganda zo mu bikari ari naho bigaragara ko ariho mu ruganda rwa nyarwo, hakorerwa ingano nini y’amarangi ariko atubahirije na mba ibipimo by’ubuziranenge. Ayo marangi niyo ajyanwa kuri ya aderesi izwi y’uruganda rw’amarangi ku bwinshi, agashyirwa mu bubiko bumwe bw’uruganda, ari naho abaguzi bayakura. Aha birashoboka ko umuguzi yagura irangi rimwe rizima riri mu kintu runaka, akagura n’irindi ritujuje ubuziranenge riri mu kintu runaka kandi ari guze kuri kompanyi imwe itunganya irangi. Hari n’aho bishoboka ko irangi ryitwa izina runaka, ingano ingana ariko ugasanga ibiciro biratandukanye kandi ugurisha ari umwe!
Hari n’amakuru ko aya amarangi atujuje ubuziranenge ashobora kuba ari ku isoko ry’ u Rwanda ku bwinshi bitijwe umurindi n’abantu ku giti cyabo bigishijwe gutunganya amarangi, ariko bagahitamo kuyatunganya bujura, nta byangombwa basabye inzego zibifitiye ububasha.
Ingaruka z’ayo marangi atujuje ubuziranenge
Abahanga bavuga ko gukoresha amarangi atujuje ubuziranenge mu nzu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse no ku nzu ubwayo. Ingaruka zishobora guterwa n’ibinyabutabire biri mu marangi, cyane cyane iyo ari amarangi afite VOCs (volatile organic compounds) cyangwa ibindi binyabutabire bihumanya umwuka.
Igaruka ku buzima bw’Abanyarwanda
- Kwangiza imyanya y’ubuhumekero: Umwuka uva mu marangi ushobora gutera gukorora, kubabara mu muhogo, guhumeka nabi cyangwa kubabara mu gituza.
- Kubabara umutwe no kugira isereri: Ibi bishobora kubaho cyane iyo amarangi afite VOCs nyinshi kandi inzu idahumeka neza.
- Kurwara cyangwa kurwara uruhu: Gukora ku marangi amwe bishobora gutera kuribwa, gutukura cyangwa kubyimbagana k’uruhu.
- Kwangiza imyakura: Amarangi ashaje cyangwa amwe mu marangi afite lead ashobora guteza uburozi, cyane cyane ku bana. Lead ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko no ku bushobozi bwo kwiga.
- Kongera ibibazo by’abafite asthma: Impumuro n’ibinyabutabire bimwe bishobora gukaza ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero.
- Ingaruka ku gihe kirekire: Guhora uhumeka ibinyabutabire bimwe biri mu marangi bishobora kugira ingaruka ku mwijima, impyiko cyangwa imikorere y’imyakura, bitewe n’ikinyabutabire n’urugero umuntu yagiye ahura na cyo.
Ingaruka ku mazu cyangwa ahandi amarangi atujuje ubuziranenge yasizwe
Amarangi atujuje ubuziranenge ashobora kandi:
- Â kuvaho vuba;
- gutoboka cyangwa kubyimba;
- guhindura ibara vuba;
- kudafatana neza n’urukuta;
- gutuma ubuhehere bwinjira mu rukuta cyangwa bukiyongera;
- gutuma amafaranga yo gusana no kongera gusiga amarangi yiyongera.
Hakorwa iki mu guhangana n’iki kibazo
Mu gihe bigaragara ko amarangi atujuje ubuziranenge ashobora kwangiriza ubuzima bw’abantu, agateza n’ibihombo byinshi, birakwiriye ko inzego zishinzwe ubuziranenge, iz’umutekano, iz’ibanze n’izindi gushyira imbaraga mu bugenzuzi buhoraho mu batunganya n’abacuruza amarangi, gukora ubukangurambaga kuri iyi ngingo, guhanahana amakuru kuri iki kibazo kugira ngo iki kibazo nacyo gihagurukirwe.


