Trinity

Kompanyi ya Trinity yavuze icyatwitse bisi yayo ikaba ubushingwe

Sangiza iyi nkuru

Kompanyi ya Trinity Bus Services itwara abagenzi ivuga ko bisi yayo yavaga muri Uganda yafashwe n’inkongi y’umuriro hafi ya Nyacyonga, ubwo yari yegereye Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026 biturutse ku bushyuhe.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama, Silus Ntakirutimana, Umuyobozi wa Trinity Bus Services mu Rwanda, yemeje ibyabaye avuga ko bisi yo mu bwoko bwa Yutong yatwitse irashya burundu ku buryo idashobora kongera gukoreshwa.

Yavuze ko “hakekwa ko inkongi yatangiriye mu mapine bitewe n’ubushyuhe bwatewe no gukurana hagati y’ibice bya feri (brake drums), maze umuriro ugakwira mu bindi bice bya bisi.”

Ntakirutimana yavuze ko ibintu nk’ibi bishobora kuba kuri sosiyete iyo ari yo yose itwara abagenzi, ariko ahumuriza abagenzi ko Trinity iha umutekano n’imirimo yo kubungabunga ibinyabiziga byayo agaciro gakomeye.

Yavuze ko sosiyete ifite ahantu hagenwe ihagarika bisi zayo ku mihanda ikoreraho, aho zikorerwa igenzura, cyane cyane i Mbarara na Kampala, aho ifite aho ikorera.

Yongeyeho ko sosiyete ikomeje gukurikirana bisi zayo no gushaka ibisubizo bikenewe ku bibazo bijyanye n’imikorere y’imashini n’umutekano.

Umuriro watwitse iyo modoka yose ndetse utwika n’imizigo yari itwaye gusa kugeza ubu biravugwa ko nta muntu wapfuye, kuko abagenzi bose bashoboye kuva muri bisi hakiri kare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply