Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, General-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, yageze i Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutegura ibitero bishya bigomba kugabwa mu gace ka Minembwe.
Ku wa 16 Kanama 2026 ni bwo General-Major Muzinga yageze i Fizi aho ari gukurikirana ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muzinga yageze muri ako gace ari kumwe na Général de Brigade Fabien Dunia Kashindi uyobora akarere ka 33 ka Gisirikare ka FARDC, mu gihe amakuru avuga ko hari imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare bigamije kugaba igitero mu bice bya Minembwe.
Muzinga yageze i Fizi nyuma y’igihe abasirikare benshi b’Abarundi n’ibikoresho bya gisirikare boherezwa mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu nkengero za Fizi na Minembwe.
Mu cyumweru gishize, amakuru yavugaga ko amakamyo arenga 10 yavuye mu Burundi atwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare berekezwa mu bice by’imisozi miremire.
Muri iki gihe kandi mu bice bya Fizi by’umwihariko hafi ya Minembwe hakomeje kugaragara uruhare rw’imitwe n’ingabo zitandukanye zirimo FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, ndetse amakuru avuga ko hari no koherezwa abacanshuro b’abanyamahanga bifashisha za drone mu bikorwa byo gushakisha amakuru no gutegura ibitero.
Muzinga yageze i Fizi mu gihe ibimenyetso byinshi byerekana ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zirimo n’iz’u Burundi ziri mu myiteguro yo gutangiza ibitero byo kwisubiza uduce two mu misozi miremire zambuwe na AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama, AFC/M23 yashinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC kugaba ibitero mu bice bya Minembwe, nyuma y’ibindi bitero byagabwe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe.
Ibyo bikorwa bigaragaza ko ihuriro rishyigikiye Kinshasa rikomeje kongera ibikorwa bya gisirikare, mu gihe inzira z’ibiganiro bigamije guhagarika imirwano zikomeje.


