????????????????????????????????????

Uwayoboye Kisoro yasabye Abanyarwanda bo muri Uganda kuba nk’Abayahudi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki wigeze kuyobora Akarere ka Kisoro muri Uganda, Abel Bizimana, yasabye Abanyarwanda baba muri Uganda bibumbiye gukomeza kunga ubumwe hatitawe ko batatanye, bakigira ku Bayahudi.

Mu butumwa yatanze kuri X kuri uyu wa 23 Kanama 2026, Bizimana yavuze ko imibanire y’Abanyarwanda ikwiriye kurenga imipaka, ahubwo bagashyira hamwe nk’uko ibyo bitigeze bikoma mu nkokora Abayahudi.

Yagize ati “Bavandimwe nkunda,nyamuneka ndabasaba ko nta mipaka cyangwa ubwenegihugu byadutandukanya. Abayahudi bakomeje kuba Abayahudi, kandi ibyo byarabafashije gukomeza ubumwe mu guhangana n’ibitero by’urugomo (pogroms) n’ibindi bikorwa by’urwango n’ivangura bibibasira hirya no hino ku isi.Nifuzaga kumva Frank Gashumba agaragaza ko ahangayikishijwe n’ibiba ku muvandimwe utuye i Busanza, nk’uko nanjye nshobora kubigirira umuvandimwe utuye i Ngoma. Imbaraga rukumbi z’umuryango w’abantu bake zishingiye ku bumwe bwabo.”

Ni ubutumwa bwaherekeje inyandiko y’Amasezerano ya Kigezi yo kuwa 30 Kanama 1911 yacaga imipaka hagati ya Uganda, Rwanda-Urundi na Congo.

Ubutumwa busaba kunga ubumwe buje mu gihe hari Abanyarwanda baba muri Uganda bajya badacana uwaka rimwe na rimwe bigendeye ku ruhande bashyigikiye.

Hajya habaho ukutumvikana hagati y’amatsinda cyangwa abayobozi bamwe bavuga ko bahagarariye Abanyarwanda/Bavandimwe bo muri Uganda, kandi Donati Kananura na Frank Gashumba bagiye bagaragara mu ruhande rutumvikana.

Mu 2024, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda yavuze ko Donati Kananura yari mu batemeranyaga n’ubuyobozi bwa Frank Gashumba muri Council for Abavandimwe, ndetse hakaba haravuzwe ko yashakaga ko Gashumba avanwa kuri uwo mwanya. Ibyo byakurikiwe n’amagambo akomeye hagati yabo ku mugaragaro.

Ariko, ukutumvikana ntikugarukira gusa kuri Gashumba na Kananura. Hari n’andi matsinda ahagarariye Abanyarwanda bo muri Uganda afite ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane ku kibazo cy’umwirondoro n’izina ry’itsinda.

Council for Abavandimwe iyobowe na Frank Gashumba, ishyira imbere izina Abavandimwe, rigamije gutandukanya Abanyarwanda bavukiye kandi baba muri Uganda n’abenegihugu b’ u Rwanda.

Hari abandi, barimo Ugandan-Banyarwanda Cultural Development Association (Umubano), batemera ko izina Banyarwanda risimbuzwa Abavandimwe, kuko bavuga ko Banyarwanda ari umuryango uzwi n’Itegeko Nshinga rya Uganda. Daily Monitor yananditse ko aya matsinda yombi yari yaratandukanye ku bijyanye n’uburyo bwo gushyigikira Perezida Museveni mbere y’amatora ya 2026.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply