images (27)

Bamwe mu bayoboye urugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo bafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali uratangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo kuwa Gatandatu, kandi iperereza rikomeje.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bazunguzayi bateye amabuye abashinzwe umutekano bari batwaye bagenzi babo bari bari gukora ubucuruzi butemewe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X kuri iki Cyumweru, bwongeye kwibutsa abantu bose ko bitemewe gusagararira abashinzwe umutekano abo ari bo bose igihe bari mu kazi kabo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yagize ati: “Ku rundi ruhande, tuributsa abakora ubuzunguzayi ko ubu bucuruzi butemewe. Inzego z’ibanze zizahozaho mu bugenzuzi zikora bwo guca ubu bucuruzi burundu, ababukora bazakomeza gukangurirwa kubireka.

Yakomeje asaba abakora ubu bucuruzi gushaka imirimo yemewe n’amategeko, ndetse igihe cyose bishoboka bafashwe kubona iyo mirimo yemewe n’amategeko bashobora gukora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply