Amazi yakoreshejwe mu koza imirambo mu bitaro bitandukanye no mu ngo yabaye imari ishyushye haba mu mahoteli n’amaresitora yo mu Mujyi wa Kampala no mu ngo kuko ari kwifashishwa mu gukurura abakiliya ndetse no kwigarurira imitima y’abagabo ku bagore.
Amashusho BWIZA yabonye kuri Youtube Channel yitwa WBM, hagaragaye umutumirwa wavugaga ko hoteli nyinshi mu Mujyi wa Kampala, zitekesha amazi yogeshejwe imirambo mu rwego rwo gukurura abakiliya.
Uyu mugabo ati “Hano muri Kyadondo hoteli nyinshi zitekesha amazi yogejwe mu mirambo. Niko bimeze kandi birazwi cyane. Ayo mazi bajya kuyafata mu buruhukiro bw’ibitaro, aranahenze cyane.”
Amagambo y’uyu mugabo yateje impaka. Hari abavuze ko ari ukubeshya gusa undi mugore w’Umuyisilamukazi wari ku musigiti mu gace ka Butambala.
Uyu mugore yavuze ko ibyo gukoresha amazi yogeshejwe imirambo yabibonye ubwo yari yagiye gushyingura.
Uyu mugore ati “Amazi yogeshejwe imirambo abagore bambwiye ko bayashyira mu biryo cyangwa mu mutobe, umugabo akagenda agakonja nk’uko umurambo uba ukonje, ntiyaguca inyuma rwose.”
Yakomeje agira ati “Twagiye gushyingura umudamu mugenzi wacu wari wapfuye, nsohotse gato, mbona abagore bagenzi banjye bari kureka amazi twogesheje umurambo. Narababajije nti ese kuki muri kureka amazi asa nabi? Baransubije ngo ayo mazi si mabi ahubwo wowe ni uko utabizi, aya mazi ko atwishyuriye za minerivali z’abana.”
Avuga ko abo bagore bamwikomye bamubwira ko nta masomo ye bakeneye, ko ibyo barimo babizi neza.


