Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, iby’amazu y’abasanyewe n’ibiza yubatswe nabi, akaba afite ibisenge bibi ndetse akaba yarajemo imitutu mu nkuta kandi ataramara n’umwaka yubatswe.
Ibi ni ibyagarutsweho ubwo Akarere ka Burera kitabaga PAC kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 kugira ngo basobanure ibibazo byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens ati “Ubwo ari inzu yawe wowe wayubaka gutyo? Ukayubakisha amatafari atumye ngo ni uko byatwaye Frw makeya. Aya mazu ntaramara n’umwaka kuko yubatswe mu Kuboza 2025. Ibyo bituma mwubaka ibintu biri sub-standard? (bidafite ireme).”
Gitifu yavuze ko ayo mazu afite ibibazo ariko ko ubuyobozi bugiye kubishakira umuti.
Muri aka karera kandi hagaragjwe ibibazo birimo kudafata neza inyubako z’amasoko arimo irya Kirambo, kutishyura neza abakozi Frwy a misiyo n’ibindi.
Ubuyobozi bwemereye PAC ko bugiye gukemura ibi bibazo.


