Exam

Ibyavuye mu bizamini bya Leta: Guhabwa imyanya yo muri ‘internat’ byabaye ingume

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange (O’Level)  gusa imibare igaragaza ko guhabwa imyanya ku banyeshuri bifuza kwiga bacumbikirwa ku mashuri (internat/boarding school) byabaye ingume biturutse ku mubare muto w’imyanya iri ku bigo by’amashuri bifite amacumbi y’abanyeshuri.

Ibi byagaragaye ubwo Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yatangazaga ibyavuye muri ibi bizamini kuri uyu wa 20 Kanama 2026. Ni igikorwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Conference, ahazwi nka Camp Kigali.

Dr. Bahati yavuze ko mu bakandida 277.593 bakoze ibizamini mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ari 87,1% naho abahungu bakaba 89,59%.

Abanyeshuri bangana na 88,21% batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza mu mwaka wa 2025/2026, bavuye kuri 75,6% mu 2024/2025.

Umunyeshuri witwa Rwego Mutijima Bruno Licky wiga mu ishuri rya Ecole Internationale la Racine ryo mu Karere ka Bugesera, ni we wahize abandi banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu mwaka w’amashuri wa 2025/26. Rwego wagize amanota 99.6% yahawe ibihembo birimo mudasobwa, mu kumushimira umuhate we. Yakurikiwe n’abanyeshuri barindwi banganyije amanota 99.4%.

Mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/26, abanyeshuri babiri ni bo bagize amanota ya mbere. Abo ni Uwamariya Leontine wigaga ku ishuri rya ISF Nyamasheke na Musonga Isimbi Orah wigaga kuri Fawe Girls School. Bombi bagize amanota 98,7%.

Guhabwa umwanya muri ‘internat’ byabaye ingume

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko “imyanya yo kwiga muri ‘internat’ itangwa hagendewe ku bintu bitatu: Amanota umunyeshuri yagize, imyanya ihari mu mashuri acumbikira abana n’amahitamo y’umunyeshuri watsinze (ibigo by’amashuri yasabye ko yazajya kwigaho.)”

Imibare irerekana ko abahawe kwiga muri ‘internat’ ari bake ugereranyije n’abahawe kwiga bataha. Mu banyeshuri bagiye kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abagera kur 17,412 nibo bahawe ibigo bazigaho bacumbikirwa mu gihe 226,546 baziga bataha iwabo.

Mu banyeshuri bagiye kwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye (General education), abagera ku 18,844 nibo bonyine bahawe kwiga bacumbikirwa ku mashuri mu gihe 57,276 baziga bataha.

Mu mashuri y’umenyingiro (TSS) biratandukanye kuko abenshi bahawe imyanya yo kwiga bacumbikirwa ni 26,098 mu gihe abazajya bataha ari 17,747.

Avuga kuri iki kibazo cy’imyanya mike muri internat, Dr. Bahati yagize ati ” Akenshi rero mu by’ukuri mu mashuri abana biga babayo imyanya ihari iba ihabanye cyane n’umubare uba ushaka kujya kwiga muri ayo mashuri.”

Uyu muyobozi yatanze urugero, ati ” Ndatanga ingero. Iyo ufashe nk’ishuri rya St. Aloys i Rwamagana, abanyeshuri  baba barahasabye kugira ngo bazajye kuhiga mu mwaka wa mbere, ni 28210 nyamara bafite imyanya 120 gusa.”

Yakomeje ati ” Kuri Ecole de Science de Musanze ni 22,456 basabye kujya kuhiga mu gihe imyanya dufiteyo ari 105… Ubusabe bw’abanyeshuri n’ababyeyi buba buri hejuru cyane n’imyanya tuba dufite.”

Umwihariko w’ibi bizamini bya Leta byajemo no gukopera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko imibare yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kuko biyongereyeho abarenga ibihumbi 50.

Ati “Iyo abanyeshuri ari benshi no gutsinda kwabo bikaba byiyongereye, birumvikana ko bigira uruhare mu kugena amashuri abanyeshuri baherezwamo.”

Icyakora, yavuze ko hagomba kunengwa imyitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe yo gukopera no gukopezanya, ndetse ko ababagizemo uruhare bose bagomba kubihanirwa.

Ati “Hagaragaye gukopera no gukopezanya, kandi aho byagaragaye uwabigizemo uruhare wese tuzamuhana hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta. Abakekwaho gukopera amanota yabo ntituyabaha uyu munsi, ahubwo tubanza gukora iperereza ryimbitse.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard we yagaragaje ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bagaragaje gutsinda ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’umwaka ushize.

Nko mu bizamini bisoza amashuri abanza, yagaragaje ko mu 2024 abana bari bafite hagati y’amanota 30% na 40% bari ibihumbi 10 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanyutse baba ibihumbi bine.

Yakomeje ati “N’abari bafite hagati ya 40% na 50% mu mwaka ushize bari ibihumbi birenga 41, ariko ubu baragabanyutse baba ibihumbi 27. Byatumye muri uyu mwaka abagira amanota menshi bazamuka kuko kuva ku bafite hagati ya 50% na 60% no hagati ya 90% bagiye biyongera. Bivuze ko ba bandi bavuye mu cyiciro cyo munsi ya 50% bagiye hejuru ya 50%.”

Ibizamini bya Leta bya 2025/2026 mu mashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite.

Ibizamini bya Leta bya 2025/2026 by’amashuri yisumbuye, byitabiriwe n’abakandida 258.255 barimo 149.533 bo mu cyiciro rusange (O-Level) na 108.722 bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level).

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply