Umushakashatsi n’umusesenguzi w’ibya politiki, imiyoborere n’iterambere, ukomoka muri Uganda, Frederick Golooba-Mutebi, yibajije igituma ku buryo ako gace ko mu Karere ka Musanze gahoramo urujya n’uruza rwinshi n’urusaku rw’abantu n’ibikorwa bitandukanye.
Abinyujije kuri X, Mutebi ati ” Hari ikintu kidasanzwe kandi gishimishije ku mujyi wa Byangabo wo mu Karere ka Musanze. Haba harimo urujya n’uruza rwinshi n’urusaku rw’abantu n’ibikorwa bitandukanye. Ni iki gituma buri munsi, hafi umunsi wose, haba huzuye abantu bangana gutyo?”
Bamwe mu bamusubije barimo uwitwa Mwene Munana kuri X bamubwiye ko ” Byangabo ni kamwe mu duce tw’ubucuruzi two mu Karere ka Musanze, kandi gahuza uturere tubiri twa Nyabihu na Musanze. Abaturage baho ahanini bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibafasha mu mibereho ya buri munsi. Abagenzi bava i Kigali berekeza i Rubavu na bo bagira uruhare mu gutuma Byangabo hahora huzuye abantu, kimwe n’abanyeshuri ba kaminuza.”
Uyu mushakashatsi haba muri Uganda no mu Rwanda yakomeje avuga ko ” Umuvuduko n’ubwinshi bw’ibikorwa bihabera byakomeje kuntera urujijo.”
Byangabo ni agace kazwi cyane mu Karere ka Musanze. Kari mu duce turi kuzamuka cyane mu miturire. Ni ahantu h’ingenzi mu bucuruzi no gutwara abantu, kuko kari ku muhanda munini uhuza Musanze na Rubavu, kandi kakaba hafi y’aho uturere twa Musanze na Nyabihu bihurira.


