Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, rwerekanye abantu 39 bakurikiranweho kugira uruhare mu gukopeza ibizamini bya Leta.
Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB ku Kimihurura.
Aberekenwe barimo abagabo 27 n’abagore 12, bakaba bari muri 81 muri rusange bafungiye hirya no hino mu gihugu bakekwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko 42 baterekanwe bagikorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese.
Aberekanwe muri rusange bari mu byiciro bitandatu, birimo abayobozi bungirije b’uturere babiri (ushinzwe imibereho myiza muri Kirehe n’ushinzwe ubukungu muri Nyamasheke), abashinzwe uburezi ku karere, ababushinzwe ku murenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, abashinzwe ibaruramutungo ndetse n’abashinzwe amasomero.
Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko hari abantu barenga 7,000 barimo n’abanyeshuri bafite aho bahuriye no gukopera ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
RIB ivuga ko iperereza ku byaha bariya berekanwe bakekwaho ryakorewe mu turere dutanu turimo Kirehe, ahafashwe abantu 21. Aka karere kari kamaze imyaka ibiri yikurikiranya kaba aka mbere mu gutsindisha neza kurusha utundi mu Rwanda.
Hari kandi Ngoma yafashwemo abantu barindwi, Kayonza yafashwemo batatu, Nyamasheke yafashwemo 10 na Rubavu yafashwemo 35.
Dr. Murangira yavuze ko bariya bantu bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhimba, guhindura inyandiko ndetse no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi. Ni ibyaha bakekwaho kuba barakoze mbere y’uko ibizamini bya Leta bitangira ndetse no mu gihe cyabyo.
Mu busanzwe amabwiriza y’ikigo NESA avuga ko umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu atemerewe gukurikirana ikorwa ry’ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yemwe ni na ko bimeze no kubigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
RIB ivuga ko abakekwa bafataga abarimu bigisha muri iyo myaka bakitwa ko bigisha mu yo hasi, hanyuma bakifashishwa mu kugenzura ikorwa ry’ibizamini, by’umwihariko mu gusigariraho bagenzi babo cyangwa guherekeza abanyeshuri bagiye kwihagarika.
Bijyanye no kuba hari amasomo baba bigisha, aba ngo iyo ikizamini kimaze gutangwa baragifotora hanyuma bakajya kugikora, mbere yo kugaruka akabwira abanyeshuri ibisubizo.
Hari kandi gufata bamwe mu barimu bahindurirwa inshingano mu gihe cy’ibizamini, bagakora nk’abakozi bakora isuku, kugira ngo babone uko binjiza impapuro ziriho ibisubizo, abanyeshuri bifashisha bakopera.
Dr. Murangira yavuze ko biteye isoni kubona ibyaha nk’ibi bigaragara mu burezi.
Ati: “Urebye ibi byaha ni ibyo bita ‘Organised Crimes’ (ibyaha biba byateguwe). Umwe afite ‘role’ ye akina n’undi akagira iye. Biranababaje biteye n’isoni kubona ibyaha byateguwe nk’ibi ngibi tubibona mu burezi, mu bantu barera byitwa ko ari abarezi. Birababaje kandi biteye agahinda.”
RIB yaburiye ko yiyemeje guhagurukira ariya manyanga, yungamo ko n’undi uwo ari we wese waba ugitekereza amanyanga nk’ariya agomba gusubiza amerwe mu isaho.


