Abarundi biganjemo Imbonerakure bumvikanye bita ingabo z’u Rwanda ‘umwanzi’, bazishinja kwinjira ku butaka bw’igihugu cyabo.
Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bahagaze ku nkengero z’uruzi rw’Akagera, bagenzura umupaka w’u Rwanda.
Abarundi muri ayo mashusho bumvikana bashinja izo ngabo kuvogera ubutaka bwabo.
Muri amwe mu mashusho hari uwumvikana agira ati: “Murabona rero ko bipanze. Abo uko bipanze ni abo ni abo. Mubarebe ni abo n’uburyo bagenda. N’ako gace mubona bahagazemo ni ak’iwacu.”
Mu yandi mashusho uwo muntu yumvikana yita ziriya ngabo umwanzi, ati: “Murabona rero umwanzi (yakoresheje enemie), umwanzi ni uwo ni uwo barimo barapanga murabibona. Abo ni Abanyarwanda ni abo ni abo mubona, hariya rero kariya karere ni ak’i Burundi.”
Muri ayo mashusho kandi hagaragaramo abasirikare b’u Burundi n’abaturage bigaragara ko bari ku ruhande rw’iki gihugu, hakuno y’akanyaru.
Amakuru avuga ko ubutaka Abarundi bita ubwabo busanzwe ari ubw’u Rwanda, ndetse ikibazo cy’amakimbirane yabwo kikaba kimaze imyaka myinshi kizwi.
Abazi kariya gace basobanura ko kabamo uturwa tubiri turimo akitwa Mazane n’akitwa Kaburantwa, twombi two ku ruhande rw’u Rwanda. Icyakora ngo kubera ko Akagera kajya kahanyura hari ubwo amazi aba menshi noneho akanyura mu gice kindi cy’u Rwanda, ku buryo ubutaka bw’u Rwanda busigara mu Burundi Abarundi bakabwita ubwabo.
Amakuru kandi avuga ko ku bwa Perezida Pierre Nkurunziza hari haragiyeho urwego ruhuriweho n’u Burundi n’u Rwanda rwitwa ‘Joint Border Demarcation Verification Committee’, mu rwego rwo gukemura amakimbirane yerekeye kariya gace.
Kuri ubu umwuka ukomeje gututumba ku mupaka w’ibihugu byombi, mu gihe bimaze imyaka ibarirwa muri itatu bidacana uwaka.
Muri iki cyumweru kandi u Burundi bwashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwabwo ngo bukurikiyeyo abana b’abarobyi, ndetse bivugwa ko haba harabayeho kurasana ku mpande zombi.
Kuri ubu amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Imbonerakure zaba zahawe amategeko yo kwitegura ngo zijanwe aho ku mupaka.
Ni mu gihe yaba Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi ntacyo ziratangaza kuri kiriya kibazo.


