111064021-0-image-a-20_1788561270153

Real Madrid yaba iri kwiriza nyuma yo gutsindwa?

Sangiza iyi nkuru

Real Madrid yaba yatangiye kwiriza nyuma yo gutsindwa na Real Betis igitego 1-0, bikaba byabaye instinzwe ya mbere kuri José Mourinho.

Iyi kipe yari yatangiye shampiyona neza, itsinda imikino itatu ya mbere, ariko umukino wa Betis wayigaragarije ko urugendo rwo guhatanira LaLiga rushobora kutazaba rworoshye.

Troy Parrott ni we watsinze igitego cyahaye Betis amanota atatu ku munota wa 80. Real Madrid nayo yabonye amahirwe akomeye yo kwishyura icyo gitego, ariko Kylian Mbappé ananirwa gutsinda penaliti yo mu minota ya nyuma.

Icyakora, penaliti ya Mbappé yakuruye impaka, kuko hari umukinnyi wa Betis winjiye mu rubuga rw’amahina mbere y’uko iterwa. Real Madrid yahise isaba ko isubirwamo, ariko umusifuzi ntiyabihindura.

Mourinho nyuma y’umukino yavuze ko ikipe ye yari ikwiye gutsinda, anenga uburyo bamwe mu bakinnyi ba Betis bitwaraga ku makosa bakorerwaga.

Ikipe kandi yari yabonye igitego cyiza cya Carlos EspĂ­ mu minota ya nyuma, ariko VAR igaragaza ko hari habayeho kurarira mbere y’uko igitego cyijyamo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply