Umukinnyikazi wa filime Micky yavuze ku mugaragaro ku mubano we na Nyambo, ahamya ko ubucuti bwabo bwigeze kuba ubwihariye ariko kuri ubu bwamaze kurangira.
Ibi Micky yabivuze mu kiganiro yagiranye na Sample TV, aho yasobanuye ko kutongera kuba inshuti na Nyambo atabifata nk’igihombo gikomeye. Yavuze ko umuntu wenyine ushobora gutuma ubuzima bwe buhungabana cyane ari umugabo we, AG Promoter.
Micky yagize ati: “Nyambo si umugabo wanjye ku buryo twagiranye ikibazo byasenya ubuzima bwanjye. Umuntu ubuzima bwanjye bwahungabana kubera gutandukana na we ni umugabo wanjye gusa; abandi nta cyo bavuze.”
Yakomeje avuga ko ubucuti bushobora gutangira, bukagira igihe bumara, ariko nyuma bukarangira, bityo ko nta mpamvu yo guhatirwa gukomeza kuba inshuti n’umuntu batakiri kumwe.
Ati: “Abantu bagirana ubucuti, ariko hari n’ubwo burangira. Sinumva impamvu abantu bashaka ko dukomeza kuba inshuti. Ubucuti bwanjye na we bwarangiye.”
Amakuru y’uko Micky na Nyambo batakiri inshuti za hafi yatangiye gukwira nyuma y’uko Nyambo yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Richard.
Micky, wari uzwiho kuba inshuti magara ya Nyambo, ntiyagaragaye muri ibyo birori. Nyuma yaho, abantu barushijeho kugira amakenga ubwo atagaragaraga no mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Nyambo na Richard.
Micky kandi aherutse kubazwa impamvu atahaye Nyambo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yari yarigeze kuvuga ko azamuha igihe azaba yakoze ubukwe.
Micky yasobanuye ko atari kubona uko ayamuha kuko Nyambo atigeze amutumira mu bukwe.
Ati: “Ko atantumiye, nari kuyimuha gute? Umbwire nkwereke amafaranga mfite kuri telefoni, umbwire ko ari yo nabuze.”
Ku ruhande rwa Nyambo, kugeza ubu nta jambo ruratangaza ku byo Micky yavuze.
Nyambo ariko mu biganiro bitandukanye aherutse kugirana n’itangazamakuru, yakunze kuvuga ko nta kibazo afitanye na Micky cyangwa abandi bantu batagaragaye mu birori bye.


