Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko imyiteguro y’ubukwe bwe n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, igeze kure, avuga ko igihe cyo kurushinga cyegereje.
Ibi yabitangaje nyuma yo gutaramira abitabiriye umuhango wa Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Bwiza yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko yishimiye uko yakiriwe ndetse n’ibyishimo yagiranye n’abakunzi b’umuziki we.
Yagize ati: “Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”
Uretse ibyishimo byo gutaramira abitabiriye Kwita Izina, Bwiza yanatangaje amakuru mashya ku muziki we.
Bwiza kandi yavuze ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku makuru amaze iminsi avugwa ku bijyanye n’ubukwe bwe na Uhujimfura Jean Claude.
Ubwo yabazwaga aho imyiteguro y’ubukwe igeze, yasubije mu magambo make ati: “Buri hafi.”
Bwiza na Uhujimfura bamaze imyaka myinshi bakorana. Uhujimfura yabanje kuba umujyanama wa Bwiza, amufasha mu bikorwa bitandukanye by’umuziki binyuze muri KIKAC Music.
Umubano wabo watangiye nk’uw’umuhanzi n’umujyanama we, ariko nyuma uza guhinduka umubano w’urukundo.
Mu myaka igera kuri itanu Bwiza amaze mu rugendo rw’umuziki, Uhujimfura yakomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bye, kugeza ubwo umubano wabo w’urukundo watangiye kumenyekana ku mugaragaro.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko aba bombi bamaze gutera indi ntambwe mu mubano wabo, ndetse bakaba bari mu myiteguro yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Nubwo itariki nyirizina y’ubukwe bwabo itaratangazwa ku mugaragaro, hari amakuru avuga ko bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.


