Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 5 Nzeri 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ahmed Sadek Elsewedy, Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, n’umugore we Anita Dravec; Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético Madrid.

Perezida Kagame kandi yakiriye Francesco Calvo, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri AstonVilla; ndetse na Olivier Granet, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, n’umugore we Quitterie Granet.

Aba bari mu Rwanda aho baje bitabiriye Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21 wabaye kuri uyu wa Gatanu ushize. Aba kandi bari mu bise amazina abana b’ingagi muri uyu muhango wo Kwita Izina.




