Urukiko rwo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya rwategetse ko umutungo utimukanwa 123 wari usanzwe ufitwe n’Umuryango w’Abahamya ba Yehova (Jehovah’s Witnesses) wegurirwa Leta y’u Burusiya.
Nk’uko urwego rw’inkiko rwa Moscow rwabitangaje ku wa 31 Nyakanga 2026, uwo mutungo wari wanditse ku ishami ry’Abahamya ba Yehova rikorera muri Suwede. Uwo mutungo ugizwe n’inyubako 63 zirimo izo guturamo n’iz’ubucuruzi zifite ubuso burenga metero kare 11.000, ndetse n’ibibanza 60 bifite ubuso bwa hegitari 5,6, biherereye mu bice bitandukanye by’u Burusiya.
Iki cyemezo gikurikiye imyaka myinshi u Burusiya bufata uwo muryango nk’uwabujijwe gukora ibikorwa byawo. Mu 2017, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwemeje ko Abahamya ba Yehova ari “umutwe w’abahezanguni (extremist organization)”, bityo ibikorwa byawo birahagarikwa.
Icyakora, mu 2022, Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwemeje ko icyo cyemezo cy’u Burusiya cyanyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu. Nubwo bimeze bityo, kuva icyo gihe Abahamya ba Yehova benshi bakomeje gukurikiranwa n’inkiko ndetse bamwe bakatirwa igifungo bazira ibyo ubutegetsi bw’u Burusiya bwise ibikorwa by’ubuhezanguni.
Iki cyemezo gishya cyo kwambura uwo muryango umutungo cyitezweho gukomeza gukurura impaka ku birebana n’ubwisanzure bwo gusenga n’uburenganzira bw’amadini mu Burusiya.


