Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse, kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza, ibikorwa by’amasomo muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu mijyi ya Goma na Bukavu igenzurwa na AFC/M23.
Iki cyemezo kiri mu itegeko rya Minisitiri ryo ku wa 20 Kanama 2026, aho Minisiteri ivuga ko cyafashwe kubera umutekano ukomeje kuba muke muri Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo.
Iri hagarikwa rireba ibikorwa byose by’amasomo n’ibijyanye na byo mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, birimo kwiyandikisha no kongera kwiyandikisha, gutanga amasomo, gukora ibizamini, gutanga amanota no gufata izindi ngamba zishobora gutuma abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi.
Amashuri makuru n’amakaminuza byavuzwe muri iri tegeko arimo UNIGOM, ISC-GOMA, ISTM-GOMA, ISTA-GOMA, ISP-GOMA, UOB, ISC-BUKAVU, ISTM-BUKAVU, ISP-BUKAVU, ISDR-BUKAVU na ISAM-BUKAVU.
Nubwo ibikorwa byahagaritswe, Minisiteri yatanze umwihariko ku banyeshuri barangiza amasomo yabo mu mwaka wa 2025-2026, cyane cyane abafite amasomo atarangiye kubera ibibazo byabayeho. Abo banyeshuri bemerewe gukomeza gukora ibizamini cyangwa ibindi bikorwa bya ngombwa kugira ngo basoze amasomo yabo mu bigo bya Leta cyangwa ibyigenga byemewe n’amategeko.
Minisiteri kandi yasabye abarimu, abashakashatsi, abakozi b’amashuri ndetse n’abanyeshuri gukomeza kubahiriza umutekano, gahunda n’imyitwarire ikwiye muri iki gihe ibikorwa byahagaritswe.
Iri tegeko rivuga ko hazakomeza gukurikiranwa uko umutekano uhagaze, kugira ngo igihe bizaba bishoboka hafatwe ingamba zo gusubizaho imikorere isanzwe y’amashuri makuru na kaminuza byo muri Goma na Bukavu.



