Perezida Paul Kagame yasabye Afurika ikeneye guhindura imitekerereze, imyitwarire n’uburyo ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, kugira ngo ibashe kugera ku ntego z’iterambere yihaye.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026, ubwo yari muri Kigali Convention Centre mu nama yiswe “The Africa Mindset Reset Forum”. Ni inama yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo urubyiruko.
Iyi nama yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance), ryashinzwe n’abarimo Perezida Kagame.
Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ihanganye na cyo atari ukubura abantu, umutungo kamere cyangwa amahirwe, ahubwo ko hakenewe impinduka mu mitekerereze, imyitwarire n’uburyo ibihugu by’uyu mugabane bishyira mu bikorwa ibyo byiyemeje.
Yavuze ko Afurika imaze gutera intambwe ikomeye ugereranyije n’aho yari iri mu myaka 50 ishize, ariko agaragaza ko hakiri ikibazo cy’uko uyu mugabane umaze igihe kinini uvuga ku bibazo byawo n’ibisubizo byabyo, nyamara ugakomeza kunanirwa kubishyira mu bikorwa.
Ati: “Afurika ifite abantu, umutungo kamere ndetse n’amateka akubiyemo amasomo menshi yagakwiye kuba yarayigiriyemo.”
Yakomeje agira ati: “Afurika ikeneye guhindura imyitwarire n’imitekerereze, kuko bidashoboka guhindura uyu mugabane hatabayeho guhindura uburyo abantu batekereza n’uburyo bakora.”
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ibyo Afurika ivuga ko ishaka kugeraho bigomba kujyana n’ibikorwa bifatika, aho amagambo n’imyanzuro bitagomba kuguma ku mpapuro gusa.
Abitabiriye iki kiganiro biganjemo urubyiruko, bagaragaje ko gukunda Afurika atari ikibazo, ahubwo ko hakiri imbogamizi zijyanye n’icyizere, imikoranire no kwizera ubushobozi bw’Abanyafurika ubwabo.
Muri iyi nama, hibanzwe ku buryo Afurika yakwihindurira imitekerereze, ikongera icyizere mu bushobozi bwayo kandi igashyira imbaraga mu bikorwa bifatika bigamije kwihutisha iterambere ry’umugabane.


