muy-5-4ef66

Kimenyi Yves na Muyango bagiye gutandukana nta mitungo bagabanye

Sangiza iyi nkuru

Kimenyi Yves, umunyezamu w’Amavubi, na Miss Muyango Claudine bari mu nzira zo gutandukana mu bwumvikane, nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe.

Ikinyamakuru IGIHE cyivuga ko aba bombi bamaze kumvikana ku gutandukana, ndetse bakaba baranashyize umukono ku masezerano yabyo imbere ya noteri n’ababahagarariye mu mategeko.

Muri ayo masezerano y’ubutane, hagaragaramo ko nta mitungo ihuriweho bafite bagomba kugabana, ndetse nta myenda basangiye igomba kugabanywa hagati yabo. Ibi bivuze ko gutandukana kwabo nta kibazo cy’imitungo basangiye biteganyijwe guteza.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe, bwabaye mu 2024.

Aba bombi bari bamaze imyaka itanu bakundana, kuko batangiye umubano wabo mu 2019. Mu 2021, bibarutse umwana wabo wa mbere.

Muyango Claudine yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto. Kimenyi Yves we ni umunyezamu w’Amavubi wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Nubwo gutandukana kwabo gutegerejwe gukurikiranwa n’amategeko, amakuru ahari agaragaza ko impande zombi zahisemo kubikemura mu bwumvikane, nta ntonganya zijyanye no kugabana imitungo cyangwa imyenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply