IMG-20260826-WA0017

Moscow: Umuyobozi wa CIA yakoreye uruzinduko rw’imbonekarimwe ku butaka bw’umwanzi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) yagiye i Moscou mu ruzinduko rw’imbonekarimwe rw’biganiro bitatangajwe, nk’uko umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, CBS, yabitangaje.

Bivugwa ko John Ratcliffe yageze mu murwa mukuru w’u Burusiya kuwa Kabiri mu gitondo. Yaba Washington cyangwa Moscou nta ruhande na rumwe rwigeze rugira icyo ruvuga ku mpamvu y’uru ruzinduko cyangwa uwo yagombaga guhura na we.

Ni mu gihe ibiganiro imbonankubone hagati y’abayobozi bakuru b’Abanyamerika n’Abarusiya bikunze kuba gake cyane gashoboka.

Abahanga mu gukurikirana ingendo z’indege bemeje ko indege nini ya gisirikare ya Amerika yagiye mu Burusiya ivuye muri Amerika inyuze muri Latvia kuwa Kabiri. Yahavuye nyuma ku mugoroba wo kuwa Kabiri.

BBC ivuga ko yagerageje kuvugisha CIA, White House na Pentagon kugira ngo bagire icyo bavuga kuri uru rugendo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje indege ya gisirikare itwara abantu n’imizigo yo mu bwoko bwa C-17 yegera Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Vnukovo i Moscou.

Iyi ndege yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Riga saa 05:50 GMT, ikaba isa n’iyageze mu murwa mukuru w’u Burusiya hafi saa 07:04 GMT, nk’uko bigaragazwa n’amakuru yo ku rubuga rwa FlightRadar24. Yagarutse i Riga mbere gato ya saa 17:00 GMT.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yanagaragaje itsinda ry’imodoka z’abadipolomate zitambuka mu Mujyi wa Moscou.

Mbere y’uru ruzinduko, biravugwa ko Amerika yabwiye Ukraine ko itsinda ry’abayobozi bakuru rigiye kujya i Moscou, inasaba Kyiv guhagarika ibitero kugeza igihe bahavira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Ukraine avugana na CBS.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply